Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe(Meteo Rwanda) cyatangaje ko Intara y’Amajyepfo n’Uburasirazuba ugereranyije n’ibindi bice, zishobora kuzahura n’amapfa kuko imvura y’itumba izatangira kugwa itinze ikazanahagarara kare. Iki kigo cyerekana ko imvura izahagarara hagati y’amatariki 10 na 20 z’ukwezi kwa gatanu, mu gihe mu bindi bice by’igihugu izageza mu kwezi kwa gatandatu mo hagati.
Meteo Randa igaragaza ko mu turere tuzagirwaho ingaruka cyane ari Kirehe, Gisagara, Ngoma, Bugesera na Rusizi ku buryo bishobora kugira ingaruka ku musaruro n’ibura ry’amazi.
Biteganyijwe ko ku rwego rw’igihugu, imvura y’itumba izatangira kugwa ku wa 25 z’ukwezi kwa kabiri ariko muri utu turere twavuzwe haruguru, imvura izagwa itinze kuko izagwa mu matariki 10 z’ukwezi kwa Werurwe.
Dr. Charles Bucagu Umuyobozi mu kigo cy’igihugu cyo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB, avuga ko iki kigo kigiye gutanga imbuto yerera igihe gito ndetse n’ibasha guhangana n’amapfa mu turere twavuzwemo kuzagira imvura nkeya mu gihe cy’ihinga cya 2019 B.
Ati “Dufashijwe n’abashakashatsi bacu , tugiye kubwira abahinzi ibyo bashobora guhinga bitewe n’ingano y’imvura bazabona muri iki gihembwe cy’ihinga.” Akomeza avuga ko imyaka yera vuba ari ibishyimbo n’ubundi bwoko bw’ibigori bwerera igihe gito, ndetse n’imyumbati izwiho kwihanganira izuba".
Yashishikarije kandi abahinzi kwibumbira mu makoperative ndetse banahuza ubutaka kugira ngo babashe kubona ibikoresho byo kuhira . yongeye kandi kwibutsa abahinzi gushishikariza gukoresha ifumbire y’imborera kuko ibasha gufata amazi n’intungamubiri zifasha igihingwa mu gihe cy’izuba.
Hari n’ahazagwa imvura nyinshi : RAB igiye gukorana bya hafi n’Ikigo cy’Iteganyagihe, abahinzi, abikorera ku giti cyabo mu bijyanye n’ubwishingizi mu buhinzi mu rwego rwo kubafasha kwiteganyiriza.
Aimable Gahigi, Umuyobozi Mukuru w’ikigo RAB, avuga ko uturere tumwe tuzagira imvura mu minsi 70 gusa. Hakaba hakenewe kwitegura cyane cyane mu rwego rw’ubuhinzi.
Imvura nyinshi yo iteganyijwe mu bice by’Amajyaruguru y’Uburengerazuba, mu Mujyi wa Kigali no mu Majyepfo mu turere twa Ruhango, Kamonyi, Muhanga na Nyamagabe, mu gihe ibindi bice bisigaye imvura izagwa nk’ibisanzwe. Avugako kandi imvura nyinshi mu turere tumwe na tumwe ishobora kuzatera ibiza nk’imyuzure, inkangu, indwara zituruka ku mazi mabi, isenyuka ry’amazu, imfu n’iyangirika ry’ibindi bintu niba nta gikozwe kare.
Ubusanzwe imvura isanzwe igira ibipimo biri hagati ya mililitiro 390 na 510.
Gahigi avuga ko abayobozi bireba bagombye gushyiraho ingamba zigamije kugabanya ingaruka, zirimo iyangirika ry’ibintu n’imfu z’abantu. Akomeza avuga kandi ko iteganyagihe ry’igihe kirekire ryunganirwa n’iryo bakora buri amasaha 24, iry’iminsi itanu, iry’iminsi 10 ndetse n’iry’ukwezi.
Source:JobCenter