Rubavu: Hakozwe Ubukangurambaga bwo Kurwanya Imirire Mibi, Gukumira Igwingira no Guteza Imbere Gahunda Mbonezamikurire y’abana

Hagamijwe kurebera hamwe ikibazo cy’igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka itanu ndetse no gufata gahunda ihamye yo gufasha abana bari muri ibi bibazo, kuri uyu wa kane ku wa 20 Ukuboza 2018 mu murenge wa Kanama/Rubavu hateraniye inama yahuje za ministeri zitandukanye ndetse n’ibigo bizishamikiyeho, akarere ka Rubavu n’abafatanyabikorwa muri gahunda ya EDC, Nutrition na WASH.

Nyuma y’iyi nama yateraniye mu cyumba cy’inama cya KOMICOKA/Mahoko, abatumiwe bakomereje mu bukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi, gukumira igwingira no guteza imbere gahunda mbonezamikurire y’abana, aho kubufatanye n’abafatanyabikorwa abaturage bigishijwe ndetse banerekwa uko ifunguro ryuzuye ritegurwa.

Kubufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye harimo n’Umuryango IMBARAGA, abaturage bigishijwe tekinike z’ubuhinzi banahabwa imbuto. Bigishijwe kandi gutegura indyo yuzuye arinacyo gikorwa nyamakuru cyari kigenderewe. Banigishijwe kandi transformation cg processing yumusaruro w’ibijumba aho bikorwamo amandazi, imigati,ceke,biscuit na capati

Abagenerwabikorwa(imiryango ifite abana bari munsi y’imyaka5, imiryango ifite ababyeyi batwite cg abonsa) b’umushinga SUSTAIN(Scaling Up Sweetpotato Through Agriculture and Nuttrition ) ushyirwa mu bikorwa n’umuryango IMBARAGA bahawe imbuto y’ibijumba bya orange bikungahaye kuri vitamin A(Orange Freshened Sweetpotato) yitwa KABODE

Abayobozi barimo abaturutse muri minisiteri, Umuyobozi w’akarere ka Rubavu,Abahagarariye Inzego z’Umutekano nabandi bafatanyabikorwa, ubwo bageraga kuri stand y’Imbaraga basobanuriwe uruhare rwayo mu iterambere ry’umuturage no kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana nkuko byaribikubiye mu insanganyamatsiko y’inama

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ageza ijambo kubaturage anashimira Imbaraga bikomeye uruhare ifite mwiterambere ryumuturage wakarere ka Rubavu

Uwari ahagarariye ministre w’Ubuzima igihe yagezaga ijambo kubaturage

Abana nabo bari bitabiriye iki gikorwa

Yandittswe na:
NYIRASAFARI DATIVA
Communication Officer