RUGERERO: Net Turnel Ituburirwamo Imbuto z’Ibijumba Bikungahaye kuri VitamineA: Kurwanya Imirire Mibi n’Igwingira ry’Abana/Umuryango IMBARAGA

Harwanywa imirire mibi n’igwingira ry’abana, Umuyango IMBARAGA ushyirwa mu bikorwa umushinga FEED THE FUTURE Orange Freshened Sweetpotato, ku nkunga ya International Patato Center CIP, hatuburwa imbuto z’ibijumba bya Orange bikungahaye kuri Vitamine A zigahabwa abatubuzi b’imbuto y’ibijumba kugirango zizahabwe abagenerwabikorwa aribo imiryango ifite abana bari munsi y’imyaka itanu, abagore batwite ndetse n’imiryango iri mu cyiciro cya 1 na 2 cy’ubudehe.

Imbuto zituburirwa muri iyi Net Turnel/GreenHouse (yubatswe mu mwaka wa 2017, iherereye rubavu umurenge wa Rugerero akagari ka Gisa umudugudu wa Kaniga) ni varieties 6 arizo: Kabode,Vita,Terimbere, Gihingamukungu,Tacna na Ukerewe Zose zera ibijumba bya orange bikungahaye kuri vitamin A

Uyu mushinga washyirwaga mu bikorwa mu karere ka Rubavu warangiye mu kwezi kwa Nzeli 2018, ibikorwa remezo byawo bikaba byifashishwa mu iashyirwabikorwa ry’umushunga SUSTAIN udafite aho utandukanira na FEED THE FUTURE

Yanditswe na
NYIRASAFARI Dativa
Communication Officer