Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yatangije ubwishingizi mu buhinzi n’ubworozi

Inka zafashe ubwishingizi zambikwa amaherena y’ikoranabuhanga (RFID Microchip) azafasha kuzitandukanya n’izindi, kubika amakuru no korohereza Ibigo by’Ubwishingizi n’Iby’ Imari kubona amakuru ku nka zishingiwe

Iyi gahunda yatangirijwe ku mugaragaro mu Murenge wa Mukingo ho mu Karere ka Nyanza, igamije gufasha abahinzi n’aborozi mu guhangana n’ihindagurika ry’ibihe nk’uko byasobanuwe na Dr. Gérardine Mukeshimana, Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi.

Minisitiri Dr Mukeshimana Gerardine avuga ko Gahunda y’ubwishingizi mu buhinzi/bworozi iri mu murongo w’ Igihugu wo guteza imbere imibereho myiza

Yagize ati “Nk’uko mwagiye mubibona twagiye tugira ibihe bitari byiza, tukabura umusaruro, tukabura amatungo. Icyo iyi gahunda igamije ni ukugira ngo abahinzi n’aborozi babashe guhangana n’iryo hindagurika.”

Iyi gahunda kandi ngo izagira uruhare mu kuzamura umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi kuko uwashyize itungo rye mu bwishingizi rishobora kumubera ingwate, agahabwa inguzanyo yo gutuma ritanga umusaruro uhagije.

Minisitiri Mukeshimana ati “Agannye banki akayereka icyemezo cy’uko itungo rye riri mu bwishingizi, bakamuguriza ibihumbi 50, agatera ubwatsi cyangwa akagura ibindi biryo by’amatungo akagaburira inka ye, ikamuhereza amalitiro 15 cyangwa 20 ku munsi, mu minsi itageze kuri itanu yaba yabashije kwishyura iyo nguzanyo yafashe, agakora n’ibindi.”

Mu kugerageza iyi gahunda, ku ikubitiro ibigo bitatu bisanzwe bitanga ubwishingizi mu Rwanda ari byo Radiant, Ikigo Access to Finance Rwanda, Prime Insurance Company na Sonarwa ni byo bizajya bitanga ubu bwishingizi, kandi haherewe ku bwishingizi bw’inka z’inzugu cyangwa ibyimanyi biri hagati y’amezi umunani n’imyaka umunani, zikamwa.

Umukozi w’ikigo cy’ubwishingizi Radiant asobanura uko ubwishingizi bw’amatungo buteye n’uko umworozi azabyungukiramo

Umworozi azajya yishyura 4,5% by’agaciro k’inka ye ku mwaka, Leta imwunganire 40% by’ikiguzi cy’ubwishingizi.

Umworozi wo mu karere ka Nyanza yahise ashinganisha inka ze

Uretse mu Karere ka Nyanza, iyi gahunda izageragerezwa no mu Turere twa Gicumbi, Musanze, Rwamagana, Gatsibo, Ruhango, Nyagatare na Burera.

Guhera mu gihembwe cy’ihinga gitaha, aricyo A2020, n’ubwishingizi bw’ubuhinzi buzatangira, ku bigori n’umuceri. Buzageragerezwa mu Turere twa Gatsibo, Nyagatare, Bugesera, Gisagara, Kirehe, Gicumbi, Huye, Rulindo, Ngoma na Rwamagana.

Nyuma y’imyaka ibiri, hazarebwa uko iyi gahunda izaba yaragenze ku nka no ku muceri n’ibigori, hanyuma itangire kuba yakoreshwa no ku yandi matungo ndetse no ku bindi bihingwa.

Aborozi bamaze kugura ubu bwishingizi bavuga ko babwitezeho kutazongera kugira ibihombo baterwaga n’ugupfa kw’inka zabo, nyamara ntako babaga batagize ngo bazivuze.

Peruth Mutumwinka utuye mu Mudugudu wa Biroro, Akagari ka Ngwa, amaze umunsi umwe atanze ubwishingizi bw’inka ye. Yiteze ko buzamukuriraho igihombo yagiye aterwa no gupfusha inka, kuko kuva muri 2003 amaze gupfusha esheshatu.

Agira ati “Tujya dukunda kurwaza inka, akenshi hakaba n’ubwo ipfa ugahomba. Ariko numvise ko uri mu bwishingizi inka yawe nipfa bazajya baguha indi.”

Mu rwego rwo kugira ngo hatabaho abarangara ku nka zabo biteze ko ibigo by’ubwishingizi bizabashumbusha, hashyizweho gahunda y’uko inka yambikwa iherena ryakoranywe ubuhanga ritagaragarira amaso (RFID Microship) mu gutwi kw’ibumoso.

Inka zafashe ubwishingizi zambikwa amaherena y’ikoranabuhanga (RFID Microchip) azafasha kuzitandukanya n’izindi, kubika amakuru no korohereza Ibigo by’Ubwishingizi n’Iby’ Imari kubona amakuru ku nka zishingiwe

Iri herena rigaragaza amakuru arebana n’inka hifashishijwe terefone cyangwa mudasobwa. Ni ukuvuga nyirayo, aho iri, uko ubuzima bwayo buhagaze, n’ibindi.

Rizakuraho rero urujijo ku cyo inka yazize, igihe ipfuye, bityo nyirayo yishyurwe itungo rye hakurikijwe agaciro kayo igihe bigaragara ko ugupfa kwayo atari we kwaturutseho.

Umwe mu bajyanama mu bworozi mu Karere ka Nyanza asobanura uko bafasha aborozi kuvura amatungo

Gaudens Kanamugire umuyobozi w’ishyirahamwe ry’ibigo by’ubwishingizi byigenga byo mu Rwanda, ASSAR, avuga ko hari ibigo bibiri by’ubwishingizi byari bisanzwe bitanga bene izi serivisi z’ubwishingizi (ibihingwa n’amatungo), ariko ngo ababwitabiraga bari bakeya cyane, byatumaga hataboneka amafaranga ahagije mu kugoboka abahinzi cyangwa aborozi bagize ibyago.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abishingizi bigenga mu Rwanda, ASR, Kanamugire Gaudens

Ngo agereranyije, amatungo yari ari mu bwishingizi yabarirwaga mu bihumbi 10, ariko ubu noneho biteze ko iyi gahunda nshyashya izatuma hashinganwa arenga ibihumbi 100, bityo bubashe kugenda neza.

Source: KIGALI TODAY