Nzeli 2019: Uturere Twahawe Abagenzuzi b’Ubuhinzi n’Ubworozi

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (Minagri), yohereje abagenzuzi b’ubuhinzi mu turere hirya no hino mu gihugu, muri gahunda yayo kongera imbaraga mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda n’ingamba zitandukanye zo guteza imbere imibereho y’umuhinzi mu Rwanda.

Mu nama yo kohereza aba bahinzi mu nshingano, Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Gerardine Mukeshimana, yabasabye gusesengura bya nyabyo no gutanga raporo iboneye ku bibera hasi mu bahinzi n’aborozi bigendanye no gushyira mu bikorwa gahunda za leta muri uru rwego.

Ati “Ntabwo muri abashyira mu bikorwa ariko muri igice cy’ingenzi cy’ubugenzuzi bw’ahabera ibikorwa. Muri hariya ngo mufashe abahinzi b’abanyarwanda kubyaza umusaruro ushoboka gahunda zose zashyizweho na Guverinoma”.

Minisitiri Dr Mukeshimana yababwiye ko guharanira ko politiki za leta zubahirizwa kandi bakwiye kujya batanga raporo buri munsi.

Iyi myanya mishya y’abagenzuzi b’ubuhinzi ku turere yatangajwe mu igazeti ya leta nimero idasanzwe yo kuwa 18/07/2018. Aba bazaba bahagarariye uturere, bazahuza ibikorwa bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda n’ingamba zijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi.

Hari kandi kumenyekanisha umurongo wa Minisiteri, gahunda n’amabwiriza yayo ku bayobozi b’inzego z’ibanze, abakora ubuhinzi bubyara inyungu, imiryango y’abahinzi ndetse n’imiryango itari iya leta.

Mu zindi nshingano bafite, bazakorana bya hafi n’abafite aho bahuriye n’ubuhinzi bose ndetse bakorane n’ubuyobozi b’uturere kugira ngo ibikorwa byatwo by’ubuhinzi bigende neza.

Ubuhinzi ni urwego rufatiye runini iterambere ry’igihugu. Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko umusaruro w’ubuhinzi wazamutse ku kigero cya 5% mu gihembwe cya kabiri cya 2019.

Umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo wiyongereye ku rugero rwa 4%, umusaruro w’ibihingwa ngengabukungu wiyongereyeho 6%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’umusaruro w’ikawa wiyongereyeho 21% naho umusaruro w’icyayi wo wagabanutseho 3%.
Abagenzuzi b’ubuhinzi mu turere bahawe inshingano zo gufasha abaturage gutera imbere

Babanje kurahirira inshingano zabo

Source: IGIHE