Rulindo: Ibijumba bikungahaye kuri Vitamini A byitezweho kurwanya imirire mibi

Abaturage bo mu murenge wa Buyoga mu karere ka Rulindo, baravuga ko ibijumba bikungahaye kuri vitamin A batangiye guhinga babyitezeho guhindura ubuzima bwa bo, by’umwihariko mu guhashya ikibazo cy’imirire mibi.

Ibi bijumba byatangiye guhingwa mu tugari tunyuranye tw’umurenge wa Buyoga, mu Murenge wa Bushoki, Shyorongi, Mbogo, Cyungo na Rukozo; bikaba bihingwa n’abaturage bibumbiye mu matsinda anyuranye y’abahinzi babifashijwemo n’Umuryango w’Abahinzi n’Aborozi Imbaraga ushyira mu bikorwa umushinga SECULITE ALIMENTAIRE muri aka karere.

Abaturage bibumbiye mu itsinda bategura umurima

Nyuma yo gutegura umurima, imigozi iterwa muri ubu buryo

Abahingira hamwe mu itsinda ryitwa “Jya mbere Muhinzi” ryo mu mudugudu wa Ryanyirakayobe mu kagari ka Butare, mu Murenge wa Buyoga bemeza ko uretse kuba barabwiwe ko ibyo bijumba bikungahaye ku ntungamubiri, binaryoha ugereranyije n’ibyo bari basanzwe bahinga.

Musabyimana Alphonsine agira ati “Ibi bijumba nariyeho numva biryoshye, batubwiye ko bifite vitamini A kandi wumva biryoshye kurusha ibisanzwe. Amavitamini bitanga harimo ayo gutuma uruhu rutoha no gutuma ababiriye barwanya ubuhumyi nkanjye nari umukecuru ntabona neza ariko ndizera ko mu gihe gito nimbirya nzaba mbona neza.”

Imigozi y’ibi bijumba bikungahaye kuri vitamin A aba bahinzi bayihawe n’umuryango “Imbaraga” w’abahinzi n’aborozi bo mu Rwanda, muri gahunda y’umushinga wo kurwanya indwara ziterwa n’imirire mibi uwo muryango ufatanyije n’abandi bafatanyabikorwa.

Abahinga ibi bijumba mu murenge wa Buyoga bari batangiye kugira impungenge z’uko bashobora kuzabiburira isoko mu gihe baba bejeje byinshi.

Gusa hari andi matsinda y’abaturage yatangiye kwigishwa uburyo ibyo bijumba byakorwamo amandazi, kugira ngo umusaruro wa byo wongererwe agaciro mu bundi buryo aho guhombera abahinzi.

Abize gukora ayo mandazi bavuga ko abahinga ibyo bijumba bazajya babibagemurira bakabikoramo amandazi bagemura ku masoko, kugira ngo intungamubiri ziboneka muri ibyo bijumba zigere ku bantu benshi mu bazifashe mu mandazi.

Rutayisire Theodore wo mu itsinda Twisungane mu buhinzi agira ati “Bahoraga barira ko babuze amasoko, ariko noneho ibyo bijumba byabo twabibyaza umusaruro, ya mandazi twebwe tukayakora tukayakwiza mu masoko hose buri muturage akibona muri vitamini iba muri ibyo bijumba

AMANDAZI AKORWA MU BIJUMBA BIKUNGAHAYE KURI VITAMINI A

Ubuhinzi bw’ibi bijumba, abaturage babufatanya n’ubw’imboga muri gahunda y’uwo mushinga wo kurwanya imirire mibi mu bana n’abagore.

Hari amatsinda y’abaturage yatangiye guhinga imboga ku buso bunini, abandi bakaba bazihinga ku turima tw’igikoni twakozwe muri gahunda y’uwo mushinga wo kurwanya imirire mibi. Abahinga izo mboga bavuga ko bamaze gusobanukirwa akamaro ka zo ku buryo nta funguro ryabo rikiburaho imboga.

Uretse gutanga imbuto y’imboga n’iy’ibijumba bikungahaye kuri vitamin A, abagenerwabikorwa b’uwo mushinga wo kurwanya imirire mibi mu murenge wa Buyoga bahabwa ubujyanama mu kurwanya imirire mibi, by’umwihariko abo mu cyiciro cya mbere bakorozwa amatungo magufi.

Musine Juvenal ushinzwe gahunda z’umuryango “Imbaraga” avuga ko izi serivisi zitangwa muri uwo mushinga zatumye ikibazo cy’imirire mibi cyagaragaraga muri imwe mu miryango yo muri Buyoga kirangira.

Ati “Ubu batangiye kwiga ikoranabuhanga ry’ibanze ryo kuba bakora amandazi n’imigati muri biriya bijumba. Uko ibijumba bizakomeza kwiyongera niko abantu bazanatekereza niba hatajyaho uruganda rutunganya imigati, imitobe n’ibindi kuko na byo bivamo”

Uretse umuryango Imbaraga, uyu mushinga wo kurwanya imirire mibi mu bana n’ababyeyi uhuriweho n’abafatanyabikorwa batandukanye, barimo umuryango nterankunga w’abataliyani wa MLFM, uw’abaganga b’amatungo batagira umupaka b’ababirigi, ndetse n’ababikira beneyozefu bakorera muri Muyanza ho mu murenge wa Buyoga.

Ubuyobozi bw’uwo murenge buvuga ko uwo mushinga wunganiye leta mu guhindura ubuzima bw’abaturage, bijyanye n’icyerekezo u Rwanda rufite.

Ibindi bikorwa by’umushinga SECULITE ALIMENTAIRE

Korozwa amatungo magufi

Kubakirwa/ kwigishwa imirima y’igikoni (Kitchen Gardens) mu buryo buvuguruye