Uruhare rw’Umufasha mu by’amategeko mu kurwanya no gukumkira amakimbirane mu miryango

Kuwa Gatanu tariki 31/08/2018 ku biro byʼumushinga PPIMA (Public Policy Information Monitoring and Advocacy) ushyirwa mu bikorwa n’Umuryango IMBARAGA habereye inama ngaruka kwezi ihuza abafasha mu by’amategeko baturuka mu mirenge icumi ﴾10﴿ yo mu karere ka Gakenke umushinga PPIMA ukoreramo ndetse nʼabakozi ba AJIC﴾Anti Corruption, Access to Justice and Information Centre﴿
Iyi nama ngaruka kwezi iba igamije kwakira raporo zʼibibazo biba byarakiriwe nʼabafasha mu by’amategeko(Paralegals),kubikorera ubugorangingo ndetse no kubaha ubumenyi kʼumategeko atandukanye.
Mu kwezi kwa Kanama 2018 abafasha mu byʼamategeko 20 bo mu mirenge 10 PPIMA ikoreramo bakiriye ibibazo 60 bagejejweho nʼabagabo 30 ndetse nʼabagore 30. Muri ibyo bibazo bagejejweho 43 muribyo byarakemutse naho 17 ntibirakemuka baracyabikurikirana bafatanyaije nʼabakozi ba AJIC.
Muri iyi nama kandi kugirango barusheho kunoza serivisi haba abaturage, kʼubufatanye nimpuzamiryango PRO-FEMMES/TWESEHAMWE abafasha mu byʼamategeko bahawe imfashanyigisho zikurikira;
1. Imfashanyigisho ku Itegeko nº27/2016 ryo ku wa 08/07/2016 rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura
2. Imfashanyigisho ku gusobanukirwa n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yateguwe hifashishijwe itegeko n°59/2008 ryo ku wa 10/09/2008 rikumira kandi rihana ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina, itegeko ngenga n° 01/2012/ol ryo ku wa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy‟amategeko ahana, ndetse n’Itegeko nº 30/2013 ryo ku wa 24/5/2013 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha

Ifoto y’abafasha mu by’amategeko bishimiye imfashanyigisho bahawe

NYIRAMANA Felicite uhagarariye abafasha mu byʼamategeko yashimiye IMBARAGA ndetse anavugako imfashanyigisho bahawe zizabafasha kunoza serivisi baha abaturage.
DUSHIMIYIMANA Venuste umufasha mu byʼamategeko mu Murenge wa Coko, Akagali ka Nyange yagize ati“Kwiga nʼuguhozaho imfashanyigisho duhawe zizadufasha gukomeza gusobanukirwa, gushyiramubikorwa ndetse no gushira amanga kuri serivisi duha abatugana”.

Yanditswe na DUSABE John/AAJIC Coordinator