“ Ubuhinzi muri Afurika buracyari inyuma ugereranyije n’ahandi ku isi”. - Dr Ngirente

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente afungura kumugaragaro inama ya AGRF2018 ( African Green Revolution Forum 2018)

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 05 nzeri i Kigari hatangiye inama mpuzamanga igamije kwiga uko ubuhinzi muri Afurika bwatezwa imbere kugira ngo umusaruro uzamuke hazamurwe n’imirimo ibukomokaho. ikaba yitabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu Rwanda ndetse n’abaturutse hirya no hino ku isi basaga 2000.{{}}

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente wafunguye iyo nama, yavuze ko ubuhinzi bwa Afurika bukiri inyuma ugereranyije n’indi migabane y’isi.

Dr Ngirente Akomeza avuga ko Ubuhinzi muri Afurika bukiri inyuma ugereranyije n’ahandi ku isi. Ati: “Ibyo biterwa no kudakoresha bihagije inyongeramusaruro zigezweho, kutabona imari ihagije ishorwa mu buhinzi no kudahingisha amamashini ku buryo buhagije” .

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente (uwa mbere uhereye ibumoso) Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Géraldine Mukeshimana( uwakabiri)

Yakomeje avuga ko ibi kugira ngo bikemuke bisaba imbaraga nyinshi hahindurwa uburyo bw’imikorere bwari busanzwe hakagaragara ibikorwa bifatika, ibyo kandi bikagirwamo uruhare n’ibihugu byose bya Afurika ubwabyo biharanira guteza imbere ubuhinzi.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Géraldine Mukeshimana, yavuze ko ikindi kirimo gukorwa mu Rwanda ari ugushishikariza abanyamabanki gutanga inguzanyo zijya mu buhinzi.

Yakomeje avuga ko harimo kurebwa uko amabanki yahindura uko yakoraga, akumva ko ubuhinzi ari bizinesi bityo hakaniga uko hakorwa neza inyigo y’iyo mishanga y’ubuhinzi kugira ngo igurizwe.

Dr Agnes Kalibata, umuyoibozi wa AGRA (Alliance for a Green Revolution in Africa), avuga ko iyo nama ari ingenzi kuko iha amahirwe ibihugu bya Afurika yo kugaragaza ibyo bikora bikaba byagirwa inama cyane cyane ku mikoranire n’abikorera ndetse bikaba byanahabonera n’inzira yo kubona amafaranga yo gukoresha.

Xavier Leprince umuyobozi ushinzwe ubucuruzi mu kigo Syngenta crop protection ( head of businesssustainability)
Xavier Leprince umuyobozi ushinzwe ubucuruzi mu kigo Syngenta crop protection giteza imbere abahinzi bo muri Afurika y’iburasirazuba no mu majyepfo yayo kibinyujije mu guhugura abahinzi yavuze ko babona bigenda bitanga umusaruro uhagije.

Abatuye Afurika bakomeje kwiyongera bityo rero hakenewe imbaraga zidasanzwe ngo ubuhinzi bunozwe bityo abayituye babone ibiribwa bihagije basagurire n’amasoko aribyo bizatuma Afurika itera imbere mu buhinzi.

Biteganyijwe ko AGRF 2018 izanitabirwa na bamwe mu bahoze bayobora ibihugu bya Afurika na bamwe babiyobora ubu ndetse na ba minisitiri b’ubuhinzi mu bihugu bya Afurika.

Referance: KINYAMATEKA
Sano Nkundiye Eric Bertrand