Urubyiruko rwasabwe gukunda ubuhinzi hagamijwe kurwanya inzara muri Afurika Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine asaba urubyiruko gukunda ubuhinzi bushingiye ku ikoranabuhanga

Impuguke zitandukanye zagaragaje ko nta terambere umugabane wa Afurika uzageraho igihe urubyiruko rudakundishijwe ubuhinzi, kuko ari rumwe mu nzego zikomeye ku bukungu bw’ibihugu kandi rutanga akazi ku bantu benshi. Byatangarijwe i Kigali kuri tariki 20 Kanama 2018, ubwo hatangizwaga inama nyafurika yiga ku buryo urubyiruko nyafurika rwakwifashishwa mu buhinzi hagamijwe kurwanya inzara.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine yavuze ko iterambere ry’ibihugu rizashingira ku iterambere ry’ubuhinzi, kuko uru rwego rukubye inshuro eshatu izindi mu kugabanya ubukene.

Yakomeje avuga ko urubyiruko rudakunda kubona ubuhinzi nk’ahantu hatanga akazi ariko bazarwibonamo ati: “ hazakomeza gushyirwa imbaraga mu gukundisha urubyiruko ubuhinzi” .

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buhinzi n’Ibiribwa (FAO), Jose Graziano da Silva yavuze ko Guverinoma zikwiye gushyiraho ibikorwa remezo byorohereza ubuhinzi ku buryo urubyiruko rudakomeza kubona urwo rwego nk’urwasigaye inyuma.

Yavuze ko ubuhinzi bukenewe ari ubwifashishije ikoranabuhanga kandi butashoboka igihe urubyiruko rutabifitemo uruhare, kuko ari narwo rwumva cyane ikoranabuhanga, Ikoranabuhanga rifasha urubyiruko guhanga udushya ari nako rihanga imirimo mishya, rihuza abahinzi n’abashaka umusaruro, bikagabanya igiciro, bikagabanya ibihombo kandi rikongera umusaruro.

Akomeza agira ati: “Mu myaka iri imbere, ibikorwa byinshi by’ubuhinzi bizaba bisaba ubumenyi mu ikoranabuhanga. Tugomba rero kubaka ubushobozi bw’abahinzi n’urubyiruko kugira ngo bazabashe gukoresha iryo koranabuhanga.”

Umuyobozi w’Ihuriro ry’urubyiruko nyarwanda rukora ubuhinzi (RYAF), Hategekimana Jean Baptiste yavuze ko ikibazo urubyiruko rufite ari imyumvire, ari nayo igomba guhinduka kugira ngo rubone amahirwe ari mu buhinzi kandi ko gukora ubuhinzi bitavuze kujya mu murima gusa, ko n’abize gutubura imyaka, ikoranabuhanga n’ibindi babyifashisha bashakira ibisubizo ibibazo biri mu buhinzi.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu biha agaciro kanini ubuhinzi aho mu 2020 Guverinoma y’u Rwanda yiteze ko ababukora bazaba bangana na 50 %, bavuye kuri 72 % babukora muri iki gihe.

Urubyiruko ruri munsi y’imyaka 25 rugize 60% by’abatuye Afurika yose ndetse biteganyijwe ko mu 2050 muri Afurika ruzaba ari miliyoni 350 ,Nubwo umugabane wa Afurika ufite 60% by’ubutaka buhingwa bwo ku Isi, imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2016 wasohoye miliyari 35 z’amadolari ijya guhaha ibiribwa hanze, kandi nta gikozwe zishobora kwikuba gatatu mu 2025.

Urubyiruko rwasobanuriwe ubuhinzi bizatanga umusaruro mu kurwanya inzara ya hato na hato

Referance: KINYAMATEKA
Sano Nkundiye Eric Bertrand