Iteganyagihe ry’imvura y’umuhindo kuva Nzeri kugeza mu kuboza rigaragaza ko imvura izaba ihagije nk’isanzwe igwa mu bihe bisa

Imvura nk’isanzwe izagwa neza ariko ishobora kwiyongera mu ntara y’iburengerazuba, ahandi hazagwa imvura ihagije ariko ishobora kugabanuka ikaba nke

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 31 Kanama 2018, Ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe (Meteo Rwanda) mu kiganiro n’itangazamakuru cyatangaje ko imvura imaze iminsi igwa irenze iyo iteganyagihe ryerekanaga, ariko ko imvura y’umuhindo izagwa neza guhera tariki 15 Nzeri 2018. Naho ibiza bikomoka ku mvura mu minsi 15 ishize byahitanye abantu umunani binasenya inzu 16, ishuri rimwe ryarasenyutse, n’amatungo 3 ahasiga ubuzima.

Anthony Twahirwa umukozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe (Meteo Rwanda )

Anthony Twahirwa umukozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe (Meteo Rwanda ) yavuze ko ku bipimo bari bafite imvura yaguye yarenze iyo bari babonye mbere ati:” duteganya ko mu gihugu hazagwa imvura ihagije yashoboza abantu gukora akazi kose kababyarira inyungu”.

Iyi mvura yaguye ngo yatewe n’ubushyuhe bwiyongereye mu mazi y’inyanja. Mu Rwanda ngo ikaba yari nyinshi mu duce tw’Iburengerazuba n’Amajyaruguru.

Amakuru nko ku bahinzi ni uko ubu ngo imvura y’umuhindo ngo izatangira kugwa neza tariki 15 Nzeri 2018 bakurikije ibipimo bafite. Iyi mvura ikazamara igihe kigera ku minsi 90.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe kivuga ko iyi mvura izaba nyinshi mu turere twa Nyaruguru, Nyamasheke, Nyamagabe, Karongi, Rutsiro, Nyabihu, Rubavu, Rulindo, Gakenke, Musanze, Ngororero, Amajyaruguru ya Muhanga n’uburasirazuba bwa Nyagatare na Gatsibo.

Igipimo cy’imvura isanzwe igwa mu bihe byiza ni igipimo mpuzandengo kiri hagati ya milimetero 490 na 540 iburenerazuba, 290 na 350 iburasirazuba, 450 na 510 amajyaruguru, 390 na 470 amajyepfo, 290 na 360 mu mujyi wa Kigali .

Ibi bipimo byateganijwe ahanini n’uko ubushyuhe bwo mu Nyanja ngali bugenda bwiyongera,

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe (Meteo Rwanda) mu kiganiro n’itangazamakuru, basobanurirwa uko iteganyagihe rizaba rimeze mu mvura y’umuhindo guhera Nzeri kugeza mu kuboza

Utundi turere twose natwo ngo tuzabonekamo imvura ihagije. Iyi mvura izatangira gucika ahagana mu cyumweru cya gatatu cy’Ukuboza kugeza mu cya mbere cya Mutarama 2019.

Jean Baptiste Nsengiyumva wari uhagarariye Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza no Gucyura Impunzi muri (MIDMAR) yavuze ko bazakomeza gufatanya n’izindi nzego kugira ngo bakumire ibiza kandi bafashe abo byagezeho n’abo byagiraho ingaruka.

Guhera tariki 15 z’ukwezi kwa Kanama 2018 kugeza uyu munsi, ibiza ngo byishe abantu umunani (8) abenshi ni abakubiswe n’inkuba. Batandatu barakomeretse, inzu 16 zirasenyuka.

Referance:KINYAMATEKA
Sano Nkundiye Eric Bertrand