Hagaragajwe ko kumenya uburenganzira bigira uruhare mu gukemura amakimbirane mu miryango

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Madamu Uwimana Catherine, avuga ko amakibirane n’ibibazo biba muri sosiyete biterwa no kutamenya uburenganzira bwa buri wese bityo ko abanyamategeko bagira uruhare mu gutuma buri muntu asobanukirwa uburenganzira bwe n’ibibazo afite bigakemurwa.

Yabigarutseho mu nama nyunguranabitekerezo ku kurwanya ruswa n’akarengane yateguwe n’Umuryango w’Abahinzi n’Aborozi (Imbaraga) binyuze mu mushinga wo kurwanya ruswa n’akarengane no gutanga ubufasha mu by’amategeko (AJIC).

Uwimana yagize ati: “Tubashimiye ibyo mubasha gukemura, abantu birirwa baburana kandi kujya mu rukiko nta cyiza cyabyo, birangira umuturage akennye. Tumubaye hafi hakiri kare yatera imbere kugira ngo twubake u Rwanda twifuza ko abaturage baba nta bibazo bafite bazi uburenganzira bwabo. ”

Umuhuzabikorwa wa AJIC mu Karere ka Gakenke, Hakizimana Polycarpe , yavuze ko amategeko ari bwo buzima bwa buri muntu kandi ko uruhare rwayo rukenewe kugira ngo abaturage babashe gusohoka mu bibazo

Yakomeje agira ati" iyo dutanze ubufasha mu by’amategeko tuba dushaka ko imiryango ibaho neza, ibana mu mahoro, ikemura ya makimbirane; uko tugenda duhugura abaturage n’ibya ruswa ntitubisiga inyuma kuko akenshi itsikamira umuntu kubera ko atazi uburenganzira bwe"
Niyonsenga Christine avuga ko yagize ikibazo cyo guhohoterwa nuwo bashakanye, AJIC iramwakira imugira inama mu gutegura urubanza bityo agana inkiko ndetse araburana aratsinda.Ati "yarafite ikibazo yumva ko bidashoboka ko aburana agatsinda agahabwa uburenganzira bwe ndetse agahabwa agaciro”

Mu byo AJIC ifasha abaturage harimo kwakira ibibazo byabo no kubikorera ubuvugizi; gutanga inama mu by’amategeko, kuregera no kwiregura hakoreshejwe uburyo bushya bukoreshwa mu nkiko bwa IECMS (Integrated Electonic Case Management.

Abafasha mu by’amategeko bakorana na AJIC bakira ibibazo by’abaturage bakabikorera ubuvugizi; babafasha mu buryo bwo kubatangira ibirego mu nkiko hakoreshejwe ikoranabuhanga, kubagira inama igihe bahuye n’akarengane n’ibindi.
Ibibazo bikunze kwakirwa ni ibishingiye ku butaka n’indi mitungo, imibanire y’umuryango, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibibazo by’imbonezamubano.

AJIC mu magambo arambuye ni Anti-Corruption, Justice and Information Center, ugenekereje mu Kinyarwanda, ni ikigo gishinzwe kurwanya ruswa n’akarengane no gutanga ubujyanama mu by’amategeko.

Reference: Gakenke.Gov.rwa