MINISITIRE W’INTEBE Dr NGIRENTE Edouard YATANGIJE IGIHEMBWE CY’IHINGA 2019A MU KARERE KA NYAMAGABE

Nyakubahwa Dr Eduard NGIRENTE Minsitire w’Intebe yifatanyije n’abahinzi bo mu karere ka Nyamagabe mu gikorwa cyo gutangiza igihembwe cy’ihinga 2019A.

Ni mu gikorwa cyabereye mu intara y’Amajyepfo akarere ka Nyamagabe umurenge wa Kamegeri aho Dr Eduard NGIRENTE Minsitire w’Intebe na Dr Gerardine MUKESHIMANA Ministire w’Ubuhinzi n’Ubworozi bifatanyije n’abaturage babarirwa mu ijana bagatera ibigori mu gishanga cya Mwogo gifite ubuso bwa 57ha gihingwamo n’abahinzi 703 bibumbiye muri koperative.

Dr NGIRENTE yitabiriye iki gikorwa ubwo yari mu ruzinduko rw’iminsi 2 yagiriye mu Intara y’Amajyepfo aho yaganiriye n’aba bahinzi akumva ibitekerezo byabo n’icyo bfuza ngo bongere umusaruro w’ubuhinzi bakora abasezeranya ko azabafasha kandi by’umwihariko akazabafasha kubona ibiro bazajya bakoresha mu bikorwa bitandukanye by’imicungire ya koperative.

Yagize ati “Nanejejwe n’ubufatanye nabonye muri iyi koperative, uyu ni umuco mwiza mugomba gukomeza kwimika”. Dr Ngirente kandi yanakanguriye abahinzi kwimika umuco wo kuzigama nk’inkingi yo kwigira

Abahinzi bagaragaje icyizere bafite cyo kuba bazabyaza umusaruro ibihembwe bitatu (3) bazahinga mu gishanga cyatunganyijwe cya Mwogo. Wellars Nkurunziza ufite imyaka 29 yasobanuye ko nyuma y’ibigoro bahinze bazakurikizaho ibishyimbo bakazatera imboga mu gihembye cya 3 bazahinga muri iki gishanga.
Yanongeyeho ko bafite aho kwanika n’aho guhunika umusaruro w’ibigori kandi ko bizeye kuzihaza bakanasagurira isoko.

Kuba iki gishanga cyaratunganyijjwe byatumye gitangira gukoreshwa neza ndetse kuri ubu amatiyo afasha mu kwuhira yabonetse ibi bikaba bizafasha kongera umusaruro.