Uruzinduko rwa DFID mu mushinga PPIMA mu karere ka Gakenke

Kuri uyu wa 09 Ukwakira 2018 nibwo abaterankunga b’umushinga PPIMA (DFID&UKaid)Ushyirwa mu bikorwa n’Umuryango IMBARAGA basuye ibikorwa by’uyu mushinga mu Karere ka Gakenke. ku isaa ya saa Munani nibwo bageze ku biro by’umushinga biherereye mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Gakenke, Akagali ka Rusagara mu Mudugudu w’Umujyi.

Abashyitsi ubwo bageraga ku biro by’umushinga bari bafite akanyamuneza.

Aha ku biro by’umushinga niho baganiriye n’abaturage bafashijwe na AJIC, bamwe mu baturage bakiriwe na AJIC barimo SEHAMA Alone, MUKAMAZIMPAKA Seraphine ndetse na AKAYEZU Alice basobanuye uko bafashijwe na AJIC ndetse ibibazo bari bafite bugakemuka

Abakiriwe na AJIC basonuye uko bafashijwe naho bari baranyuze hose ari barabuze ibisubizo by’ibibazo byabo ariko bagusubirizwa kuri AJIC.

Nyuma yo kumva abafashijwe na AJIC, abashyitsi bakomereje mu inteko y’abaturage mu Murenge wa Muyongwe ho mu Kagali ka Gisiza.

Abaturage bari bitabiriye inteko

Mu inteko, abaturage, abakozi b’umushinga PPIMA, Abaterankunga ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye abaturage bo mu murenge wa Muyongwe ho mu karere ka Gakenke, bagaragaje ko bishimira cyane umushinga PPIMA kuko hari ibyo umaze kubagezaho.

UWIMANA Catherine umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko umushinga PPIMA ubafasha kumenya ibibazo by’abaturage byihuse

Umuyobozi w’Akarere w’ungirije ushinze imibereho myiza y’abaturage

Juvenal MUSINE ashinzwe gahunda mu Muryango IMBARAGA ariwo ushyira mu bikorwa umushinga PPIMA mu karere Ka Gakenke yavuzeko bishimira imikonanire bagirana n’akarere ka Gakenke nka kamwe mu rurere bakoreramo.

Umushinga PPIMA watangiye mu mwaka wa 2010 ukaba ukorera mu mirenge 10 mu mirenge 19 igize akarere ka Gakenke, gusa hakaba hari gahunda yo gukorera mu mirenge yose mu rwego rwo gukemurira abaturage ba Gakenke ibibazo bitandukanye.

Yanditswe na DUSABE John/AAJIC Coordinator