GAKENKE: Ubuyobozi bw’Akarere bwasabye Umuryango IMBARAGA kwagura Ikoreshwa ry’Ikarita Nsuzumamikorere

Nyuma y‘imyanzuro yafatiwe mu biganiro bitandukanye byahuje ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke n’ Umuryango IMBARAGA ku mikorere y’umushinga PPIMA(Public Policy Information monitoring and advocacy) ushyirwa mu bikorwa n’Umuryango IMBARAGA ku inkunga ya NPA(Norwegian Peple’s Aid) usanze ukororera muri aka karere mu mirenge ya COKO, GAKENKE, GASHENYI, JANJA, KAMUBUGA, KARAMBO, MUGUNGA, MUYONGWE, MUZO na RUSASA , Ubuyobozi bw’aka karere bwasabye ko ikarita nsuzumamikorere yakoreshwa mu mirenge yose igize Akarere ka Gakenke cyane muri gahunda z’igenabigambi.

Ni muri uru rwego Hateguwe amahugurwa agenewe imboni z’imiyoborere myiza zatowe mu tugari 77 tutakorerwagamo n’umushinga PPIMA .Amahugurwa ku ikoreshwa ry’ikarita nsuzuma mikorere ( community score card) yabaye ku itariki 8-9/11/2018.
Ayo mahugurwa yahuje abantu 385 bagizwe n’abantu batanu kuri buri kagari (abajyanama 2; umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari n’imboni 2 zatowe n’abaturage muri utu tugari dushya mu mirenge icyenda ariyo Mataba, Busengo, Cyabingo, Muhondo, Rushashi, Ruri, Hiyongereyeho utugari two mu mirenge icumi dusanzwe dukoreramo Bahuriye ku masite atandatu hahuzwa imirenge yegeranye. Zone Rushashi , Coko,Gakenke, Kivuruga Busengo na Janja
Kuri site ya Gakenke
Kuri iyi site aba DFOS bari kumwe na MUNINI Patrick Program officer muri NPA. Mukuyafungura Umukozi ushinzwe irangamimerere w’umurenge wa Gakenke MUKUNDENTE Clarisse yashimiye abitabiriye amahugurwa abibutsa ko batowe kuko ari inyangamugayo kandi ko ari abakorera bushake abashishikariza gukurikira neza amahugurwa kuko ibyo baribuhugurwemo bigomba kwifashishwa mu gukusanya ibitekerezo by’abaturage hifashishijwe ikarita nsuzumamikorere bikazashingirwaho mu igenamigambi n’imihigo y’akarere ka Gakenke.

UMUHIRE Juliet/DFOA ubwo yahuguraga

Muri rusange amahugurwa yagenze neza kandi ubuyobozi bwashimye uburyo yateguwe n’uko yakozwe ; abatowe bashyize mu bikorwa ikarita nsuzuma mikorere . Aha ni mu Murenge wa Busengo abaturage bari guha amanota ibibazo byagaragajwe n’ikarita nsuzuma mikorere mu nteko y’akagari ka Birambo

Nyuma yo guhugurwa abaturage bitabriye gutanga ibitekerzo mu nteko y’akagali ka Birambo

Yanditswe na NSABIMANA Patricie/ DFO