• Kinyarwanda
  • English
  • Brief Overview

    IMBARAGA ni Umuryango w’Abahinzi ku rwego rw’Igihugu ukorera mu Rwanda washinzwe mu 1992 ukaba ugamije kuzamura imibereho n’ubukungu bw’abahinzi babarirwa mu 27 300 babarizwa mu turere 25 muri 30 turi mu gihugu. IMBARAGA ubu ni umuryango utegamiye kuri leta, ku ikubitiro washinzwe nk’umuryango ugamije ubucuruzi. Mu 2013, hamwe n’impinduka mu itegeko rigenga imikorere y’imiryango itegamiye kuri Leta, ryatumaga udakomeza kuba umuryango ugamije ubucuruzi, Imbaraga waretse kuba umuryango w’ubucuruzi uhinduka Umuryango utegamiye kuri Leta ariko ukomeza kugira inshingano, icyerekezo n’intego nk’ibyambere ari byo kurengera inyungu z’abahinzi.
    Washinzwe ku gitekerezo cy’abahinzi bo mu Rwanda kubera ko batagiraga kivugira kandi barahuraga n’imbogamizi nyinshi mu bushabitsi bwabo. Kubera iyi mpamvu, mu rwego rwo gukemura ibibazo byabo, abahinzi bahuje imbaraga zabo bakora igisa n’itsinda rigamije gukora ubuvugizi ku bibazo bahuraga na byo. Muri uwo mujyo ni ho Umuryango Imbaraga washingiwe mu rwego rwo kurwanirira inyungu z’abahinzi.

    Ubuzimagatozi :
    Umuryango w’ubuhinzi wanditswe nk’Utegamiye kuri Leta ukorera imbere mu gihugu.

    Intego n’Inshingano

    Igenamigambi :
    Umuryango w’Abahinzi Imbaraga wakoraga ugendeye ku Igenamigambi ryawo ryo mu (2014-2018), hanyuma ubu ukaba uri kugana ku musozo w’iGenamigambi ryawo rya (2019-2023).

    Imigambi nyamukuru ni iyi ikurikira :
    Serivisi z’ubukungu ku banyamuryango ;
    • Ubushakashatsi, amahugurwa n’amakuru ;
    • Imiyoborere myiza no kugira Uruhare mu burere Mboneragihugu ;
    • Uburinganire no kongerera ubushobozi abagore ;
    • Kubungabunga ibidukikije, icungamutungo n’imihindagurikire y’ikirere ;
    • Gukorera hamwe n’Ubuvugizi.

    Intego z’Umuryango w’Abahinzi Imbaraga :
     Kuzamura umusaruro w’abahinzi no guhatana ;
     Kurengera inyungu n’uburenganzira by’abahinzi ;
     Kongerera umuryango ubushobozi mu itangwa rya serivisi.

    Inshingano n’Icyerekezo cy’Umuryango w’Abahinzi Imbaraga :
    Inshingano y’IMBARAGA ni ukuzamura ubunyamwuga bw’abahinzi binyuze mu kububakira ubushobozi ku musaruro no guhatana ndetse no kurengera uburenganzira bw’abahinzi mu mibereho n’ubukungu binyuze mu buvugizi no gukorera hamwe. Ku rundi ruhande, intego yawo ni ukugira umunyamuryango ‘Umuhinzi w’umunyamwuga n’uharanira impinduka.’

    Inzego ukoreramo n’ibikorwa
    Ahantu Nyamukuru/Inzego ukoreramo :

    Kuzamura umusaruro ;
    Kubona isoko byoroshye
    Gukorera hamwe n’Ubuvugizi ;
    Kubungabunga ibidukikije ;
    Imirire

    Ibikorwa Nyamukuru :
    1. Guhugura abanyamuryango ku kuzamura umusaruro binyuze muri FFS (Ishuri ry’Akarima k’Umuhinzi)
    2. Gutera ingabo mu bitugu abahinzi kugira ngo babone inyongeramusaruro n’inguzanyo ;
    3.Guhuza abahinzi n’amasoko abagurira ;
    4. Gutera ingabo mu bitugu abahinzi mu gukorera hamwe, ubuvugizi ku bibazo bahura na byo mu buhinzi (itegeko rigenga ubutaka, uburenganzira bw’umuhinzi n’ibindi) ;
    5. Guhugura abahinzi bato kurwanya imirire mibi bahinga ibihingwa bikungahaye ku ntungamubiri harimo ibishyimbo bikungahaye ku myunyungugu y’ubutare na zinc wongeyeho ibijumba bifite ibara rya Orange ;
    6. Gufasha abahinzi mu kurengera no kubungabunga ibidukikije (haterwa ibiti byongera amashyamba, hacukurwa imirwanyasuri, n’ibindi. ;
    7.Gufasha abahinzi gukora ubworozi (amatungo magufi n’amaremare) n’ubuhinzi buteye imbere bushingiye ku bworozi n’bindi. ;
    8. Kumenya neza kurengera ibidukikije hifashishijwe biyogazi, cana rumwe na za rondereza.
    9.N’ibindi.

    Ibicuruzwa Nyamukuru by’Abanyamuryango
    Ibigori, ibishyimbo, ibijumba, ibirayi, ibitoki, imyumbati, imboga, imbuto, ubworozi (inka, ihene, intama n’inkoko).

    UBUNYAMURYANGO
    Abahinzi b’Abanyamuryango ku giti cyabo
    Umubare w’abahinzi ku giti cyabo/abanyamuryango bo mu duce tw’icyaro :27 400 abanyamuryango b’abahinzi babarizwa mu turere 25 mu gihugu hose. Mu 2017, Umuryango Imbaraga watangijwe mu karere ka Ruhango duhita tuba uturere 26 mu gihugu hose, ariko abanyamuryango ntibarayoboka mu buryo bwuzuye ako gace k’imikorere.

    Ibyiciro by’Abanyamuryango :
    Impuzandengo y’ingano y’ubutaka ni hegitari 0,7 kuri buri munyamuryango muto. Icyakora, hari bamwe mu banyanyamuryango b’IMBARAGA bafite imirima minini ya hegitari 2 cyangwa zirenga. Nk’uko byagaragajwe haruguru, abanyamuryango bahurizwa mu Matsinda y’Abahinzi ari nayo mizi shingiro y’Umuryango w’Abahinzi, Imbaraga. Ubusanzwe, Itsinda ry’Abahinzi riba rigizwe n’abanyamuryango babarirwa hagati ya 25 na 30.

    Umubare w’abahinzi b’abagore ku giti cyabo/abanyamuryango bo mu duce tw’icyaro : 55% bangana n’abanyamuryango 15 070.

    IMIYOBORERE N’IMITERERE
    Inzego Nyobozi :
    Umuryango w’Abahinzi, Imbaraga uyoborwa n’Inteko Rusange ari rwo rwego rukuru rufata ibyemezo. Iyi nteko iba igizwe n’abahagarariye abahinzi kuva ku rwego rw’umurenge kugera ku rwego rw’igihugu (Inzego z’Ibanze, Antenna n’Uturere) ; Abantu 3 bo muri Komite Ngenzuzi n’abantu batatu bagize Komite Ishinzwe gukemura Amakimbirane. Hari kandi Inama ebyiri z’Ubuyobozi : Komite Mpuzabikorwa igizwe n’abantu 7 ari bo Umunyamategeko Mukuru n’Umwungirije, Umunyamabanga, n’Abahagarariye Umuryango 4 ku rwego rw’intara ku ruhande rumwe, na Komite nini Yagutse igizwe n’Abahagarariye Abahinzi 25 ku rwego rw’Akarere, abantu 3 bagize Komite Ngenzuzi hamwe n’abandi bantu 7 bagaragajwe bagize Komite Mpuzabikorwa.

    Imiterere y’Ubuyobozi :
    Umuryango Imbaraga uyoborwa kuva ku rwego rw’umudugudu (Itsinda ry’Abahinzi). Ku rwego rwa kabiri, hari Urwego rw’Ibanze ruhuza Amatsinda y’Abahinzi abarirwa hagati y’atanu n’icumi. Inzego z’Ibanze ziri mu miyoborere y’uturere zikora icyo Umuryango Imbaraga wita ‘Antenna’ mu gihe Antenna zose zo mu ntara zikora ‘Region’. Hariho Region enye (4) ari zo zikora Umuryango Imbaraga ku rwego rw’igihugu.

    Abafatanyabikorwa mu Iterambere

    Mu Ntara y’Amajyaruguru

     AGRITERRA : Isakaza ibikorwa byayo ibinyujije mu Mushinga wa CODEPO mu Turere twa Musanze na Burera.
     MLFM : Ibikorwa byawo bikorerwa mu Karere ka Rulindo binyuze mu Mushinga wa SECALIM.
     NPA : Ibikorwa byawo bikorerwa mu Karere ka Gakenye binyuze mu Mushinga wa PPIMA.
     EDC : Ibikorwa byawo bikorerwa mu Turere twa Musanze na Burera binyuze mu Mushinga wa HD-IMBARAGA (Huguka Dukore Akazi Kanoze)
     EU : Ibikorwa byawo bikorerwa mu Turere twa Rulindo na Burera binyuze mu Mushinga w’Ijwi ry’Abahinzi uri gushyirwa mu bikorwa ku bufatanye na Alert International.

    Mu Ntara y’Amajyepfo
     Alert International : Ibikorwa byayo bikorerwa mu Karere ka Huye binyuze mu Mushinga wa IE4C.
     VSF : Ibikorwa byawo bikorerwa mu Turere twa Nyanza, Ruhango na Huye binyuze mu Mushinga wa EVE
     EU : Ibikorwa byawo bikorerwa mu Karere ka Ruhango binyuze mu Mushinga w’Ijwi ry’Abahinzi uri gushyirwa mu bikorwa ku bufatanye na Alert International.
     CNFA : Ibikorwa byawo bikorerwa mu Karere ka Nyamagabe binyuze mu Mushinga wa Feed the Future HINGA WEZE.
     AFDI Lorraine : Ibikorwa byawo bikorerwa mu Karere ka Nyanza binyuze mu Mushinga wa STATUT.

    Mu Ntara y’Uburengerazuba :
     CIP : Ibikorwa byawo bikorerwa mu Karere ka Rubavu binyuze mu Mushinga wa Feed the Future.
     ICRAF : Ibikorwa byayo bikorerwa mu Karere ka Nyabihu binyuze mu Mushinga wa T4FS.
     CNFA : Ibikorwa byawo bikorerwa mu Turere twa Nyamasheke, Karongi, Ngororero, Nyabihu na Rutsiro binyuze mu Mushinga wa Feed the Future HINGA WEZE.
     EDC : Ibikorwa byawo bikorerwa mu Karere ka Nyabihu binyuze mu Mushinga wa HD-IMBARAGA (Huguka Dukore Akazi Kanoze)
     AGRITERRA : Ikwirakwiza ibikorwa byayo binyuze mu Mushinga wa COPEDO mu Karere ka Nyabihu.
     AFDI Lorraine : Ibikorwa byawo bikorerwa mu Karere ka Rubavu binyuze mu Mushinga wa GEA.
     EU : Ibikorwa byayo bikorerwa mu Turere twa Rubavu na Rutsiro binyuze mu Mushinga w’Ijwi ry’Abahinzi uri gushyirwa mu bikorwa ku bufatanye na Alert International.

    Mu Ntara y’Uburasirazuba :
     AFDI Lorraine : Ibikorwa byawo bikorerwa mu Turere twa Bugesera na Nyagatare binyuze mu Mushinga wa GEA.
     EU : Ibikorwa byayo bikorerwa mu Turere twa Kayonza na Gatsibo binyuze mu Mushinga w’Ijwi ry’Abahinzi uri gushyirwa mu bikorwa ku bufatanye na Alert International.
     TI-Rwanda : Ibikorwa byawo bikorerwa mu Karere ka Kayonza binyuze mu Mushinga wa GPSA.

    Mu Gihugu Hose (Uturere Twose)
    EAFF : Ibikorwa byawo biri bi gushyirirwa mu ngiro mu Mushinga w’URUBYIRUKO.

    Inshamake y’Imishinga Iri Gukorwa

    Ibikorwa by’Umuryango, IMBARAGA birajwe ishinga no kuzamura imibereho myiza y’abahinzi bose, uyu muryango ugamije iterambere ry’ubukungu bw’abagenerwabikorwa bawo ibikorwa byawo byose bigabanijwe muri aya matsinda y’ingenzi :

      Imiyoborere n’iterambere ry’inzego
      Ubuvugizi no gukorera hamwe
      Iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi
      Kubungabunga ibidukikije
      Kubaka ubushobozi bw’abakozi n’abagenerwabikorwa

    Ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zavuzwe haruguru rikorwa binyuze mu mishinga itandukanye ishyirwamo amafaranga n’abaterankunga. Ikurikira ni imishinga yashyizwe mu bikorwa n’Umuryango w’Abahinzi, IMBARAGA :

    1. Gahunda y’Ubuvugizi no Kwihuriza mu Matsinda

    Gahunda y’Amakuru mu Baturage, Umushinga w’Ubugenzuzi n’Ubuvugizi  : Uyu mushinga urajwe ishinga no gukorera ubuvugizi imishinga ya leta y’iterambere no kugenzura uko ishyirwa mu bikorwa ku rwego rw’akarere. Ikigamijwe ni ukureba niba imishinga na gahunda za leta bikora mu gutanga serivisi nziza, by’umwihariko ku Banyarwanda bakennye. Gahunda y’amakuru mu baturage, ubugenzuzi n’ubuvugizi (PPIMA) ikorera mu mirenge 10 y’Akarere ka Gakenke. Uyu mushinga ukoresha by’umwihariko ikibaho kigaragaza amanota y’abaturage kandi utanga inama muri AJIC (Ikigo gikora Ubuvugizi kikanatanga Amakuru ku Ubutabera). Uyu mushinga ushyirwamo amafaranga na NPA.

    Umushinga wa GPSA- kuzamura uruhare rw’abatuturage mu kwesa imihigo y’akarere  : Uyu mushinga uterwa inkunga na Banki y’Isi ibinyujije mu Muryango urwanya ruswa n’Akarengane, Transparency International Rwanda. Ukorera i Kayonza mu Ntara y’Uburasirazuba na Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo. Uyu mushinga ugamije kongerera ubushobozi abahinzi ku rwego rw’Akarere binyuze mu kugira inshingano mu mibanire no guteza imbere kwesa imihigo. –Imihigo mu mishinga y’ubuhinzi y’Abanyarwanda no guha imbaraga uruhare rw’abaturage.

    Gahunda y’Ijwi ry’Amahirwe V4CP-Ubuvugizi ku mushinga wo kurwanya imirire mibi : Uyu mushinga uterwa inkunga na SNV igamije gukora ubuvugizi mu kunoza amafunguro n’imirire mu Rwanda. Ishyira hamwe Imiryango itandatu y’Abaturage, CSOs. Bumwe mu buryo n’inzira bikoreshwa mu buvugizi kugira ngo bahuze abafata ibyemezo ku nzego z’akarere ndetse n’iz’igihugu.

    STATUT y’Umushinga w’Ubuhinzi : Uyu mushinga ugamije gukusanya amakuru mu baturage bazakorerwa ubuvugizi muri guverinoma, CSOs, koperative z’abahinzi no mu bahinzi muri rusange kugira ngo ibi bitekerezo bishobore gufasha mu kunoza itegeko rigenga ubuhinzi mu Rwanda.

    Ijwi ry’Abahinzi n’Aborozi, FVP  : Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa ku nkunga y’Umuryango w’Ibihugu bigize Ubumwe bw’u Burayi. Intego y’uyu mushinga ni ukugira uruhare mu kugabanya ubukene no kongera imbaraga mu gushimangira umutekano w’ibiribwa hatezwa imbere gahunda zishingiye ku muhinzi binyuze mu guha imbaraga sosiyete sivile n’imiryango y’abahinzi mu Rwanda. Intego nyirizina ni ugushimangira ijwi ry’imiryango y’abahinzi mu gushyira mu bikorwa politiki z’ubuhinzi, igenamigambi, ingengo y’imari, ubugenzuzi n’isuzuma mu turere turindwi twatoranijwe ari two : Ruhango, Burera, Rulindo, Rubavu, Rutsiro, Kayonza na Gatsibo.

    2. Gahunda zo Guteza Imbere Ubuhinzi

    Umushinga Huguka Dukore Akazi Kanoze  : Uyu mushinga uterwa inkunga na EDC hagamijwe Kongerera Imirimo ihamye Urubyiruko Rutishoboye binyuze : Guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi mu kazi ku rubyiruko n’abagore batishoboye ; Kongera imbaraga zifatika mu kwihangira imirimo yujuje ubuziranenge mu rubyiruko rwaba urw’igitsinagabo cyangwa urw’igitsinagore rutishoboye ; gahunda yo guhuza ibikorwa mu guteza imbere itangwa rya serivisi. Ukorera mu turere twa Musanze, Nyabihu na Rubavu.
    Umumaro wawo nyamukuru ni ugutanga amahugurwa no kugenzura ibikorwa. Icyakora, icyangombwa cyo kwitaho ni uko amahugurwa atangwa n’inzobere zo muri gahunda y’ ‘akazi kanoze access’ mu nsanganyamatsiko yo guhanga imishinga ibyara inyungu, gushaka isoko no kugurisha ibicuruzwa.

    Feed the Future HINGA WEZE  : Uyu mushinga uterwa inkunga na USAID binyuze muri CNFA kandi ugamije kuzamura umusaruro w’ubuhinzi, kwagura amasoko abahinzi bashoraho umusaruro no kunoza imirire y’umusaruro ukomoka ku bikorwa by’ubuhinzi. Ukorera mu turere twa Nyabihu, Rutsiro, Ngororero, Nyamasheke, na Karongi (mu Ntara y’Iburengerazuba) ; na Nyamagabe (mu Ntara y’Amajyepfo).

    Umushinga w’Ubworozi no Kubungabunga Ikirere, EVE :  : Uyu mushinga ugamije guteza imbere ubworozi bw’amatungo n’ubuhinzi mu miryango ikennye, guteza imbere serivisi z’ubuvuzi bw’amatungo mu kuzamura umusaruro w’ibikomoka ku matungo no gukoresha ingufu za biyogazi zikorwa mu mase y’inka. Uyu mushinga by’umwihariko uterwa inkunga na Leta y’u Bubiligi (DGD) binyuze muri VSF-Belgium. Ukorera mu turere twa Huye, Nyamagabe, Nyanza na Ruhango two mu Ntara y’Amajyepfo. Akarere ka Ruhango konyine ni ko kakiri inyuma muri gahunda yo gukoresha biyogazi.
    Gestion Agricole/Imicungire y’Ubuhinzi GEA : Uyu mushinga uterwa inkunga na AFDI Loraine kandi ukorera mu turere 10 tw’u Rwanda tugabanijwe muri zone 11, hamwe n’amatsinda 25. Utwo turere twavuzwe ni : Nyanza, Ruhango, Muhanga, Kamonyi, Gakenke, Musanze, Nyabihu, Rubavu, Nyagatare na Bugesera. Uyu mushinga ukangurira abahinzi kubara ibiciro byashowe no gutoranya ibihingwa byunguka kurusha ibindi kandi bakabikora mu bihembwe by’ihinga bya A na B.

    Umushinga wo kurwanya imirire mibi – secualim  : Uyu mushinga uterwa inkunga na MLFM, ukorera mu murenge wa Buyoga mu karere ka Rulindo. Intego y’uyu mushinga ni ugufasha abahinzi batishoboye kurusha abandi hibandwa by’umwihariko ku miryango ifite abana bafite ubumuga, abafite ibibazo byo kubura amashereka ndetse / cyangwa n’abagore batwite.
    Bitewe n’ubufatanye buhari hamwe n’ubuyobozi bw’umurenge, uyu mushinga wiyambazwa mu kugoboka mu gihe cy’ibiza (isuri ikomeye, imyuzure…).

    E-granary : Uyu mushinga uterwa inkunga na IFAD na EAFF ufite inshingano yo guhuza ibikorwa by’umushinga mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba, EAC. Intego y’uyu mushinga ni ukuzamura umusaruro n’imibereho y’abahinzi-borozi bato ba e-Granary muri Tanzania, Uganda n’u Rwanda.

    Umushinga w’Urubyiruko  : Uyu mushinga ugamije kwagura ubushobozi bw’ Urubyiruko rwo mu cyaro kubona serivisi z’imari zirimo kwihangira imirimo no gutanga akazi. Uyu mushinga uterwa inkunga na IFAD binyuze muri EAFF.

    3. Kubungabunga Ibidukikije

    Umushinga wo gutera Ibiti Biribwa, T4FS  : Uyu mushinga uterwa inkunga na ICRAF kandi ukorera mu turere twa Nyabihu na Rubavu. Intego yawo ni ukugira uruhare mu kugabanya ubukene no gushyira imbaraga mu kubona umutekano w’ibiribwa binyuze mu gutera amashyamba no kugira uruhare mu kurengera ibidukikije. Uyu mushinga by’umwihariko ugira uruhare mu kurwanya isuri aho utera ibiti biberanye n’ubutaka birimo (alnus, acacia ;…) n’imbuto ziribwa nka avoka, inyanya zizamuka ku biti ; …).

    Umushinga w’ubworozi no Kubungabunga Ikirere, EVE wari wasobanuwe mbere na wo ufasha mu kwita ku kirere hakoresha biyogazi bigafasha mu kugabanya itemwa ry’amashyamba no kugabanya ibyotsi byangiza ikirere.

    Isomo twakuye mu gihe tumaze muri ibi bikorwa

    Mu gihe cy’imyaka 10 ishize, Ishyirahamwe Imbaraga ryashyizeho ubufatanye n’imiryango ya sosiyete sivile itandukanye haba ku rwego rw’igihugu no ku rwego mpuzamahanga. Ubu bufatanye bwagize uruhare mu buryo butandukanye mu kugaragaza ukuri no kurwanirira inyungu n’imibereho myiza by’abanyamuryango bacu bigashimangirwa n’uruhare rugaragara mu iterambere no kumenyekanisha Itegeko rigenga Ubutaka mu Rwanda, urugamba rwo gushyiraho ibiciro biboneye ku bahinzi b’ibirayi mu Majyaruguru no mu Majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu ; iterambere ry’agaciro ku ruhererekane rw’ibirayi byogeje mu Ntara y’Amajyaruguru bihesha agaciro gakomeye abahinzi babyo, kubona ubuzimagatozi nk’Umuryango w’Abanyamwuga mu rwego rw’ubuhinzi, kongera umusaruro no kumenyekanisha gahunda z’inyandiko dukoresha nk’igikoresho twifashisha mu bucuruzi bwacu, by’umwihariko gahunda y’ubuvugizi no gukorera mu matsinda, gahunda y’uburinganire ; n’ibindi.

    -->