UMUSHINGA WA CODEPO

ITERAMBERE RYA KOPERATIVE MU BUHINZI BW’IBIRAYI (CODEPO)

Umushinga w’Iterambere rya Koperative y’Ibirayi (CODEPO) wateguwe unashyirwa mu bikorwa kuva mu 2017 n’Umuryango w’Abahinzi, IMBARAGA mu Rwanda ku bufatanye na AGRITERRA. Ibirayi biri mu bihingwa bibyara inyungu mu Rwanda kandi amakoperative menshi agira uruhare mu kubika imbuto no guhunika ibirayi. Izi koperative ziri guhura n’imbogamizi zibakumira gukoresha imbaraga zabo zose mu ruhererekane rwo kuzamura agaciro k’ibirayi.

Mu bufatanye na AGRITERRA, Umuryango IMBARAGA ufasha izi koperative zihinga ibirayi mu rwego rwo kubafasha kuba ibigo by’ubucuruzi biteye imbere.
AGRITERRA ikorana n’IMBARAGA kuva mu 1998. Imishinga yose igamije kongerera ubushobozi IMBARAGA kugira ngo ibashe kugeza serivisi nziza ku bahinzi/abanyamuryango mu rwego rwo kubafasha kuzamura imibereho yabo no kuva mu bukene.

Agriterra (https://www.agriterra.org/) ni ikigo cy’ubuhinzi cyanshinzwe mu 1997 n’umuryango w’abuhinzi w’Abaholandi bafite intego yo kongerera ubushobozi bagenzi babo b’abahinzi mu bice binyuranye ku isi. Agriterra igamije iterambere ry’ubukungu hifashishijwe amakoperative y’ubuhinzi bw’umwuga ari yo moteri yo kuzamura ubukungu bw’icyaro.