Umushinga wo Kugira Uruhare mu Bikorwa bigamuje Impinduka IE4C

Intego yawo
Guteza imbere ubuhinzi burambye n’umutekano w’ibiribwa mu Rwanda.
Intumbero zawo
Uyu mushinga ufasha mu guteza imbere ubuhinzi burambye n’umutekano w’ibiribwa mu Rwanda binyuze mu kumenya neza ababigiramo uruhare, biciye mu mucyo, mu igenamigambi ry’akarere n’ingengo y’imari.
Aho Ukorera

Akarere ka Huye

Utewe inkunga na ALERT International, Umushinga IE4C ufasha abahinzi kwitabira no kugira uruhare mu igenamigambi n’ingengo y’imari by’ubuhinzi, twiringira ko tuzakomeza kugira uruhare muri gahunda z’iterambere ry’ubuhinzi mu gihugu.

Turi kandi kongerera ubushobozi imiryango itegamiye kuri leta n’amakoperative y’abahinzi kugira ngo barusheho kugira uruhare rufatika mu ishyirwa mu bikorwa rya politiki z’ubuhinzi n’umutekano w’ibiribwa ku nzego z’ibanze z’ubutegetsi.

Byongeye kandi, turi gufasha urubyiruko rwo mu cyaro kumva uburyo ibyemezo bifatwa muri gahunda y’ubuhinzi, no kubaha ubumenyi busabwa mu kugira uruhare runini mu kugena ejo hazaza ha politiki n’ubukungu by’igihugu cyabo.

Igihe umushinga uzamara
Uyu ni umushinga w’imyaka itatu watangiye muri Mutarama, 2016.