Umushinga Twiteze Imbere

BACKGROUND

Plan International kuva kera kugeza n’ubu itanga umusanzu mu gufasha mu iterambere ry’imiryango nterankunga iteza imbere uburenganzira bw’abana n’uburinganire ku bakobwa. Tumwe mu turere dukorerwamo na Plan International ni Nyaruguru, Gatsibo na Bugesera. Umuryango w’Abahinzi mu Rwanda, IMBARAGA, nk’umuryango utegamiye kuri leta ukorera imbere mu gihugu, wakomeje gutanga umusanzu wawo mu iterambere ry’igihugu by’umwihariko mu rwego rw’ubuhinzi aho ibikorwa byawo byibandaga ku gufasha abahinzi kuzamura umusaruro w’ubuhinzi, Kurengera ibidukikije, Gukorera hamwe n’Ubuvugizi.

Impinduka mu bukungu n’imibereho myiza mu Rwanda ni igice cyibanzweho na guverinoma cyane ariko ku bufatanye n’abantu banyuranye harimo n’abafatanyabikorwa bigenga ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta yaba mpuzamahanga cyangwa ikorera imbere mu gihugu. Ubushakashatsi bwa ECV1, EICV2, EICV3, EICV4, na EICV5 bwakozwe ku buzima abantu babayemo mu ngo bwagaragaje iterambere n’impinduka ifatika mu bukungu n’imibereho ku rwego rw’umuryango mu Rwanda.

Ubushakashatsi bwa EICV bukorwa buri myaka itanu, kugira ngo hatangwe amakuru ku mpinduka mu mibereho myiza y’abaturage, nk’ubukene, ubusumbane, itangwa ry’akazi, imibereho, uburezi, ubuzima, kubona aho gukinga umusaya, ibikoresho nkenerwa mu muryango n’ibindi.

Muri iyi raporo, ibigo bya leta n’abandi bagize uruhare mu iterambere ry’igihugu, imiryango mpuzamahanga n’iy’imbere mu gihugu itegamiye kuri leta yifashishwa mu gushyiraho urutonde rw’iby’ibanze hagamijwe gushyigikira guverinoma mu kwihutisha iterambere ry’igihugu binyuze mu kongerera ubushobozi abaturage kugira ngo bagere kuri politiki n’icyerekezo byashyizweho n’igihugu.

Binyuze muri ubwo bufatanye mu iterambere, Plan International n’Umuryango w’Abahinzi, IMBARAGA byakomeje gukorera igihugu bihuza imbaraga n’abandi bantu kugira ngo twizere neza ko intego zinyuranye igihugu cyihaye mu rwego rw’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza zigerwaho.

Mu Ugushyingo, 2020 Umuryango w’Abahinzi, IMBARAGA, nibwo watangiye ubufatanye na PLAN International ku masezerano afite nimero /Ubuhinzi 006/PU, PA/2020-SPADS, hagamijwe gushyira mu bikorwa icyiciro cy’umushinga w’ikitegererezo wiswe “Gufasha Abagize Umuryango Utabayeho neza Kwishakamo Ibisubizo” THRIVE. Uyu mushinga w’ikitegererezo uri gushyirwa mu bikorwa kuva mu Ugushyingo 2020 kugeza muri Nyakanga 2021.

Umushinga THRIVE uhuza na gahunda ya PLAN yo kuzamura ubukungu n’ibikorwa by’abaturage. Ufite intego yo gushyigikira abahinzi kuzamura imibereho myiza barwanya inzara n’imirire mibi ku rwego rw’umuryango binyuze mu Buhinzi Bwita ku Mirire (NSA), kwagura ibikorwa bishingiye ku buhinzi na Serivisi Ngishwanama (AEAS) no guteza imbere ibyo Kwizigama no Gukorana n’Imiryango Itanga Inguzanyo y’Imbere mu Gihugu (SILC).

Uyu mushinga ushyirirwa mu bikorwa mu turere dutatu ari two : Bugesera na Gatsibo byo mu Ntara y’Uburasirazuba na Nyaruguru yo mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda. Umubare w’abagenerwabikorwa ni abana baturuka mu miryango 600 iterwa inkunga ; ni ukuvuga imiryango 200 muri buri karere. Ishyirwa mu bikorwa riyoborwa n’abakuriye umushinga muri urwo rwego, bakorana n’abakorerabushake babihuguriwe mu muryango bagatanga inama umunsi ku wundi zijyanye na serivisi z’ubuhinzi, amahugurwa n’imyitozo ijyanye n’ubuhinzi. Ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga ririmo abandi bafatanyabikorwa barimo abayobozi b’inzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa mu iterambere bakorera mu gace kamwe kugira ngo hizerwe neza ubufatanye no kuzuzanya.

Kugeza ubu, uruhare rw’urwego rw’ubuhinzi mu ngengo y’imari y’igihugu n’imibereho ya buri munsi ku rwego rw’umuryango mu Rwanda ni runini, ariko nk’igihugu turacyafite inshingano yo gukomeza kongera umusaruro kuri hegitari, gushyiraho isano isobanutse hagati y’ubuhinzi n’imirire hatezwa imbere ubuhinzi bwita ku mirire ku rwego rw’umuryango n’urw’umudugudu no gutekereza ku mpamvu zimwe na zimwe zituma bitagerwaho n’imbogamizi ziba zitari zitezwe ku bagenerwabikorwa bagize umuryango wa Plan International muri Nyaruguru, Bugesera na Gatsibo.

• Ikibazo cy’Imiryango itishoboye itabashije kugendera ku muvuduko w’iterambere bitewe no kugira ubutaka bwo guhinga buto cyane.
• Ikibazo cy’Imiryango ifite abana bari munsi y’imyaka itanu bagizweho ingaruka n’imirire mibi kubera ubumenyi buke bwo guteka/Gutegura indyo yuzuye ku rwego rw’umuryango.
• Ikibazo cy’Abahinzi/Imiryango igira umusaruro muke kubera kubura ubufasha bufatika mu kongera umubare w’abakozi mu buhinzi ku rwego rw’umudugudu n’urw’akagari mu rwego rwo gutanga amahugurwa, amasomo,…
• Ikibazo cy’Abahinzi/Imiryango bagira umusaruro muke w’ubuhinzi kubera ubushobozi bw’amafaranga budahagije mu kugura ibikoresho by’ingenzi byifashishwa mu buhinzi (imbuto nziza, ishwagara, imvaruganda, rozwari, ibikoresho bito bito byo kuhira,…

Kubera ibyo bibazo byagaragajwe haruguru, bamwe mu bahinzi/ imiryango y’abagenerwabikorwa ba Plan International ni bo bagizweho ingaruka kandi turasaba nk’abagize uruhare mu rwego rw’ubuhinzi gukora ibikorwa by’ingenzi bikurikira kugira ngo tumenye neza ko gahunda isanzwe ya PLAN International iri ku rwego rw’umuryango yujujwe.

1. Gukora ubushakashatsi bugufi kandi bwihuse hasuzumwa imibereho y’umuryango mu bagenerwabikorwa bose ba Plan International muri Nyaruguru, Bugesera na Gatsibo : Ibyavuye muri ubu bushakashatsi bizafasha icy’ibanze umushinga ukwiye gukora mu gufasha iyi miryango gutandukana n’ubuzima bubi bakagira imibereho myiza.
2. Korohereza ishyirwaho ry’uturimashuri dutanu (FFS) hagamije koroshya serivisi zo kwagura ubutaka bwiza buhingwa (BIG) bikomatanyije n’Ubuhinzi Bwita ku Mirire (NSA) ku miryango 200 y’abana baterwa inkunga mu turere twose.
3. Kongera ubushobozi bw’abakozi basanzwe mu bikorwa byo kwagura (abateza imbere ubuhinzi) mu miryango yatoranyijwe)
4. Gutanga amahugurwa arimo guteza imbere imfashanyigisho zorohereza abahinzi ku bikorwa byiza by’ubuhinzi (GAP) ku bahinzi 200 baba bagaragajwe mu miryango y’abana baterwa inkunga binyuze mu gushyiraho iyerekanwa no kwigira ku masite (FFS).
5. Gufasha imiryango yatoranyijwe igahabwa ibyifashishwa mu buhinzi byihariye (imbuto, ifumbire mvaruganda, imborera, ishwagara ikoreshwa mu buhinzi aho ikenewe, imiti yica udukoko, ibikoresho by’ibanze mu buhinzi (rozwari, ibigega byo gufata amazi cyangwa ingomero nto n’ubworozi bw’amatungo magufi.

IFOTO Y’INSHAMAKE Y’UBURYO BUKORESHWA

Ishyirwa mu bikorwa ryiza ry’iyi mbonerahamwe y’uburyo/uburyo buzakoresha inzego zisanzwe za Twigire Muhinzi n’Abakangurambaga ba FFS ndetse n’Abajyanama b’Ubuzima.

Ibikorwa by’Umushinga

IGIKORWA CYA MBERE :

ISHYIRWAHO RY’UTURIMASHURI DUTANDATU (FFS) MU KOROSHYA SERIVISI ZO KWAGURA UBUTAKA BWIZA BUHINGWA (BIG) BIKOMATANYIJE N’UBUHINZI BWITA KU MIRIRE (NSA), KU MIRYANGO 200 Y’ABANA BATERWA INKUNGA MURI BUGESERA, GATSIBO NA NYARUGURU

Intego Rusange : Guteza imbere akarimashuri k’umuhinzi mu korohereza indi mirimo yo kwagura ubutaka bwiza buhingwa ku rwego rw’umudugudu n’urw’umuryango.
Udushami tw’Intego/Intego zihariye :

 Koroshya ishyirwaho ry’uturima twiza duhingwa ku rwego rw’akagali, urw’umudugudu n’urw’umuryango binyuze mu gushyiraho uturimashuri tune kuri buri murenge.
 Gushyiraho ubuhinzi bwita ku mirire (NSA) mu turima dufite ubutaka bwiza.
 Kugera ku miryango 200 y’abagenerwabikorwa bafite abana bari munsi y’imyaka itanu ifashwa mu guteza imbere ubuhinzi bwita ku mirire mu turima dufite ubutaka bwiza ku rwego rw’umudugudu no ku rwego rw’umuryango.

Ikitonderwa : Abajyanama b’Ubuzima n’abakangurambaga ku kugira uturimashuri bazakomeza gusuzuma no kugenzura imikoreshereze y’utwo turima umunsi ku munsi, uturima tw’igikoni mu kwita ku mirire no kwagura ubutaka bwiza buhingwa. Umuyobozi w’umushinga ku bufatanye n’abakangurambaga bazakomeza gutanga amahugurwa ku bagenerwabikorwa kugira ngo byizerwe neza ko bubahiriza ibigomba gukorwa kuri utwo turima.

• Ibikorwa mu karere bihuzwa n’umuyobozi ushinzwe umushinga ku rwego rw’akarere ukorera mu izina ry’Umuryango w’Abahinzi, IMBARAGA,
• Umubare w’abakangurambaga b’uturimashuri mu karere kamwe : abakangurambaga umunani. Ni ikuvuga abakangurambaga ku turimashuri 24 bakurikirana uyu mushinga mu turere twose uko ari dutatu.
• Kuri buri karere : Umushinga uzashyirwa mu bikorwa n’abashinzwe guteza imbere abahinzi bafatanyije n’abajyanama b’ubuzima ku rwego rw’umudugudu bose batanga amahugurwa ku mubare w’abagenerwabikorwa bose barebwa n’uyu mushinga. Ni ukuvuga abakorerabushake 24 (bagizwe n’abajyanama b’ubuzima 12 n’abakangurambaga ku buhinzi 12).

Mu nshamake, umushinga wose uzashyirwa mu bikorwa n’igiteranyo cy’umubare ukurikira w’abashinzwe abakozi (baturutse mu buyobozi bw’inzego z’ibanze no mu muryango IMBARAGA)

IGIKORWA CYA KABIRI :

KONGERA UBUSHOBOZI BW’ABAKOZI BASANZWE MU BIKORWA BYO KWAGURA (ABATEZA IMBERE UBUHINZI) MU MIRYANGO YATORANYIJWE)

Nk’uko uyu mushinga w’umwaka umwe uzashyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’inzego zisanzwe zinyuranye z’abakorerabushake (Abateza imbere ubuhinzi/abakangurambaga b’ubuhinzi n’Abajyanama b’ubuzima), Umuryango w’Abahinzi, IMBARAGA uzakenera kubaha ubushobozi mu buryo bwa tekiniki/ uburyo bukenewe mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga.

II.1. Intego nyamukuru y’iki gikorwa :

Kongera ubushobozi bw’inzego zisanzwe z’abakorerabushake zishingiye ku baturage biteguye gukorana n’uyu mushinga.
II.1.1 Intego nyirizina

1.Guhugura imiryango y’abagenerwabikorwa ku ngingo zikurikira :
a. Ibikorwa byiza by’ubuhinzi bikeneye gukoreshwa mu guteza imbere ubuhinzi bwita ku mirire no gukora uturima dufute ubutaka bwiza, kwerekana uburyo bw’imitekere ku rwego rw’imidugudu.
2.Guteza imbere amahugurwa mu rwego rw’ubuhinzi n’imirire ku rwego rw’umuryango.
II.2 Ibyitezwe kuzavamo :

II.2.1 Izamuka ry’umusaruro w’ubuhinzi ku rwego rw’umuryango w’umugenerwabikorwa.
II.2.2 Kuzamura umubare w’uburyo bw’imitekere bukorerwa ku rwego rw’umudugudu.
II.3 Kongera umubare w’abakozi bashinzwe kwagura ubushobozi kandi biteguye gufasha abahinzi ku rwego rw’umuryango.

II.3. Igitegerejwe muri iki Gikorwa :

 Izamuka ry’umusaruro ku rwego rw’umuryango/ku miryango y’abagenerwabikorwa b’umushinga n’abaturage bayikikije.
 Kugabanya umubare w’abana bari munsi y’imyaka itanu bagizweho ingaruka n’imirire mibi ku rwego rw’umuryango watoranyijwe.

IGIKORWA CYA GATATU :

Gutanga amahugurwa arimo guteza imbere imfashanyigisho zorohereza abahinzi ku bikorwa byiza by’ubuhinzi (GAP) ku bahinzi 200 baba bagaragajwe mu miryango y’abana baterwa inkunga binyuze mu gushyiraho iyerekanwa no kwigira ku masite (FFS).

Intego rusange y’iki gikorwa : : Amahugurwa akubiyemo abagenerwabikorwa bo mu miryango 600 y’abana bafashwa ku ngingo zitandukanye zijyanye n’ubuhinzi bwita ku mirire :
Intego Zihariye :
1). Gushyiraho uturimashuri 36 mu turere dutatu binyuze mu mahugurwa no gushyiraho uduce dukorerwamo n’uyu mushinga.
2).Gushyiraho uturima 72 tw’ikitegererezo mu midugudu 36 ikorerwamo n’uyu mushinga (Mu turere dutatu twose). Hamwe hahingwa ibijumba bifite ibara ry’icunga ahandi hahingwa HIB kuri buri kagari.
3).Gushyiraho uturima tw’igikoni ku miryango 600 ibarizwa mu turere dutatu dukorerwamo n’uyu mushinga.

Ibyitezwe kuzavamo :

• Kuzamura umubare w’abahinzi mu miryango y’abagenerwabikorwa batojwe b’uyu mushinga ku buryo bwo gushyiraho uturima tw’igikoni dutanga umusaruro, uturima dufite ubutaka bukungahaye n’uturimashuri.
• Kuzamura umusaruro w’ibishyimbo bikungahaye ku butare n’ibijumba bifite ibara ry’icunga ku bahinzi bagize umuryango w’umugenerwabikorwa.
• Kuzamura umusaruro w’imiryangoy’abagenerwabikorwa b’uyu mushinga.
• Kuzamura ingano y’umusaruro w’ibijumba bifite ibara ry’icunga n’ibikoresho by’ubuhinzi ku rwego rw’umuryango.
• Kuzamura ingano ya HIB ku mbuto n’intego z’ibikenerwa ku rwego rw’umuryango.
• Umubare w’abazahajwe n’inzara waragabanutse mu miryango.

Ibyitezwe kuzavamo :

 Guhindura uburyo bw’imirire ku muryango w’umugenerwabikorwa.
 Kugabanya cyane umubare w’abana bari munsi y’imyaka itanu bagizweho ingaruka n’imirire mibi.
 Ubukungu buhamye ku rwego rw’umuryango w’umugenerwabikorwa.
 Abaturanyi b’imiryango ifashwa n’uyu mushinga bazagira inyungu mu buryo bwa tekiniki butangwa n’abahinzi babihuguriwe n’abakozi ba tubura.
 Uturima duhari dufite ubutaka bukungahaye ku rwego rw’umuryango tuzaba isoko y’inyongera y’ibikoresho by’ubuhinzi ku miryango y’abagenerwabikorwa n’abaturanyi babo.

IGIKORWA CYA KANE :

GUFASHA IMIRYANGO YATORANYIJWE IGAHABWA IBYIFASHISHWA MU BUHINZI BYIHARIYE (IMBUTO, IFUMBIRE MVARUGANDA, IMBORERA, ISHWAGARA YIFASHISHWA MU BUHINZI MURI NYARUGURU, IMITI YICA UDUKOKO, IBIKORESHO BY’IBANZE MU BUHINZI : ROZWARI, AMASUKA, UTUGEGA DUFATA AMAZI DUKORWA N’ABAGIZE UMURYANGO, IPOMPO ZO GUTERA UMUTI N’UBWOROZI BW’AMATUNGO MAGUFI.

Intego nyamukuru y’iki gikorwa :

 Gufasha imiryango y’abagenerwabikorwa mu bijyanye n’ibyifashishwa, ibikoresho, n’ibindi by’ibanze ku muhinzi muto ushaka kuzamura umusaruro ku rwego rw’umurima.
Iki gice cyo gutanga ibikoresho by’ibanze kizafasha imiryango yose y’abagenerwabikorwa gushyira mu bikorwa imirimo yose yagaragajwe mu mapaji yabanje. Reka tugaragaze umubare/ ingano y’ibyitezwe kuzatangwa kuri iki gikorwa/umushinga.

AIGIKORWA CYA GATANU : GUKORA UBUSHAKASHATSI BW’IBANZE KU MIRYANGO YATORANYIJWE

Ubushakashatsi bw’Ibanze ni ikintu kiza ku isonga muri gahunda yo gukurikirana no kugenzura ndetse bunakoresha gahunda yo kumenya ibihe runaka umushinga utangiriyemo. Butanga ishingiro ku isuzuma ry’uko igikorwa gishyirwa mu ngiro neza hamwe n’ibisubizo runaka byagezweho.
Ibizava muri ubu bushakashatsi bw’ibanze bizafasha mu gushyiraho uduce nyamukuru uyu mushinga ukorerwamo hatangwa amakuru ku bigomba kwibandwaho cyane cyangwa gahoro ndetse bizaba igipimo cyiza cyo gupima intsinzi cyagwa se gutsindwa k’uyu mushinga. Ubu bushakashatsi bw’ibanze buzatwemerera kubona amakuru afatika kandi yujuje ubuziranenge kuri uyu mushinga.

Kuri iyi ngingo y’umushinga, uyu ni umurongo w’ibanze ngenderwaho, bizakorwa hifashishijwe uburyo bwo gushyiraho inzira zifasha PLAN International gukusanya inkunga y’imiryango yagenwe nk’igisubizo cyo kugera ku majyambere rusange y’ubukungu n’imibereho myiza mu ngo no mu baturage. Ubu bushakashatsi bw’ibanze buzagabanya ikiguzi gisanzwe bunazamure icyizere ku bisubizo by’ibanze.