Written by: NYIRASAFAFARI DATIVA- Secretary and Communication Officer
ENGLISH : RESOLUTIONS OF THE 16th NATIONAL LEADERSHIP RETREAT 9-11/03/2019
1. To fast-track construction of basic infrastructure to locally avail services for Rwandans in their communities.
2. To evaluate the performance of government shares in various companies and explore measures to increase profitability.
3. To examine and put in place measures aimed at addressing challenges that impede the implementation of Made in Rwanda Policy.
4. To increase efforts for agricultural productivity focusing on:
i. Extension services;
ii. Competitiveness of locally produced products including the issue of taxes and fees;
iii. Research and development on crops and plant varieties;
iv. Reduce agricultural imports especially for commodities that could be produced locally;
v. Facilitate private sector regarding investment opportunities particularly in the production of raw materials for industries.
5. To increase the capacity utilisation of milk collection centers and partner with the private sector to identify market opportunities including schools.
6. To exploit underutilized irrigated land leveraging efforts of young agricultural professionals while improving land use planning and settlement.
7. Strengthen programs to improve the quality of education focusing on:
i. Construction of more classrooms to reduce overcrowding;
ii. Recruitment of more qualified teachers for primary and secondary schools;
iii. Regular update of education curricula iv. Revamp the school feeding program.
8. To hold accountable school leaders and other concerned officials involved in mismanagement and embezzlement of school resources.
9. To expedite development of new strategies for financial sustainability of the Community Based Health Insurance (CBHI/ Mutuelle de Santé).
10. To address constraints hindering the quality of health services including:
i. Quality of training for medical professionals,
ii. Strategies to incentivise medical professionals and
iii. Review electricity and water tariffs in health facilities.
KINYARWANDA : IMYANZURO Y’UMWIHERERO WA 16 W’ABAYOBOZI
1. Kwihutisha iyubakwa ry’ibikorwaremezo by’ibanze kugira ngo Abanyarwanda babone serivisi bakenera mu Gihugu kandi hafi y’aho batuye.
2. Gusesengura inyungu Leta y’u Rwanda ivana mu mishinga itandukanye ifitemo imigabane (shares) no kwiga uburyo bwo kurushaho kuyibyaza umusaruro ku bufatanye n’abikorera.
3. Gusesengura no gufata ingamba zo gukemura imbogamizi zibangamira ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda), harimo ibijyanye n’imisoro ibangamira bimwe mu bikorerwa mu Rwanda.
4. Kongera imbaraga mu bikorwa byo kongera umusaruro w’ubuhinzi hibandwa cyane cyane kuri ibi bikurikira: (i) ibikorwa by’iyamamazabuhinzi n’ubworozi (agriculture extension services), (ii) gukemura imbogamizi zose zituma ibituruka ku buhinzi byera imbere mu Gihugu bihenda kurusha ibiva hanze, harimo no gusuzuma neza imisoro n’amahoro bitangwa mu rwego rw’ubuhinzi; (iii) ubushakashatsi ku moko y’ibihingwa, kugabanya ibitumizwa hanze nk’ibihingwa dufitiye ubushobozi bwo guhinga mu Gihugu, (iv)gufasha abikorera kurushaho kumenya ibihingwa bashoramo imari cyane cyane ibikenerwa n’inganda.
5. Gufatanya n’abikorera mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’amakusanyirizo y’amata kugira ngo ashobore kwakira umukamo w’aborozi wose kandi ugezwe ku isoko ry’abawukeneye harimo n’amashuri.
6. Gushyiraho ingamba zo kubyaza umusaruro ibishanga bidakoreshwa neza hifashishijwe urubyiruko rukora ubuhinzi kinyamwuga, kunoza igenamigambi ry’imikoreshereze y’ubutaka hagamijwe kubungabunga ubutaka buhingwa no kunoza imiturire.
7. Kongera imbaraga muri gahunda zo kuzamura ireme ry’uburezi hitabwa cyane cyane kuri ibi bikurikira: (i) gukomeza kongera ku buryo bwihuse ibyumba by’amashuri hagamijwe kugabanya ubucucike bw’abana mu mashuri, (ii) kwihutisha kongera umubare w’abarimu babishoboye uhereye mu mashuri abanza n’ayisumbuye, (iii) gukomeza kwihutisha guhuza amasomo yigishwa n’igihe (curriculum), (iv) kuvugurura gahunda yo kugaburira abana ku mashuri ku bufatanye n’inzego zose zibifitemo uruhare.
8. Gufatira ibihano abayobozi b’ibigo by’amashuri bagaragayeho imiyoborere mibi no kunyereza umutungo kandi abayobozi batabikurikiranye cyangwa babigizemo uruhare bakabibazwa.
9. Gushyiraho no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zigamije kunganira ikigega cy’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé).
10. Gukemura imbogamizi zikibangamira ireme rya serivisi z’ubuvuzi, hitabwa cyane cyane kuri ibi bikurikira: (i) kunoza imitegurire y’abaganga (medical education), (ii)kwiga ku ngamba zo korohereza abaganga mu kazi kabo, (iii) kuvugurura ibiciro by’umuriro n’amazi mu mavuriro.
Retreat in Pictures