NITWE BA AMBASSADEUR MU GUFATA NEZA IBIDUKIKIJE KUKO HARI ABABYANGIRIZA BATABISHAKA, BATABIZI CG BATABYITAYEHO ARIKO NI NGOMBWA KO TWE TUBIZI TWABA ABAMBERE MU KUBISHIMANGIRA
Mu inama yo ku wa 16/10/2020 yabereye I Musanze muri Cente d’Acceil UMUNEZERO Farmers yo gutegura uko ibikorwaremezo n’ibikorwa muri rusange by’umushinga T4FS bizasigasirwa igihe umushinga uzaba urangiye dore ko uzarangirana n’ukwezi kw’Ugushyingo 2020; abahinzi biyemeje kuba BANDEBEREHO mu gukunda igiti no kucyitaho.
Trees for Food Security (T4FS) ni umushinga ugamije kubungabunga ibidukikije binyuze mu gutera ibiti bivangwa n’imyaka. Ni umushinga ushyirwa mu bikorwa n’Umuryango IMBARAGA ku nkunga ya ICRAF mu turere twa Rubavu na Nyabihu.
Uyu mushinga watangiye gushyirwa mu bukorwa mu mwaka wa 2017, bimwe mu bikorwa yagejeje ku banyarwanda batuye mu turere twa Rubavu na Nyabihu ni pepiniyeri zituburirwamo ibiti muri buri karere.
I Nyabihu iyi pepiniyeri yubatse mu murenge wa Karago-akagari ka Kadahenda
I Rubavu ni mu murenge wa Nyundo- akagari ka Bahimba.
izi pepiniyeri zatuburiwemo ibiti 443,000 , bigizwe n’ibiti ndumburabutaka bivangwa n’imyaka/agroforestry 276,172 (alnus na acasia) n’ibiti 166,828 by’imbuto zivanze/mixed fruits (ibinyomoro, papaya de montagne, na avocat).
ingemwe z’ibinyomoro
ingemwe za Alnus acuminata
ingemwe za Acasia angustisima
ingemwe za avocat
ingemwe za papaye de montagne
ibi biti byatoranyijwe hashingiwe ku biti ndumburabutaka byera vuba kurusha ibindi kandi bitanga izindi nyungu nk’ifumbire n’imishingiriro ndetse n’ibiti by’imbuto mu rwego rwo kurwanya imirire mibi ibi byose kandi bikazafasha ababihinga kurwanya isuri ndetse n’ubukene. Ibi biti kandi byahawe abahinzi ku buntu, ibndi biterwa kuri sites zitandukanye ndetse ibindi byifashishwa mu bikorwa rusange nk’umuganda n’umunsi w’igiti cyangwa imurikabikorwa ry’akarere
ibiti bikwirakwizwa mu bantu bitabiriye umuganda
amwe mu mafoto y’imurikabikorwa
IMBARAGA mu imurikagurisha ry’akarere ka Nyabihu
abantu basura stand y’IMBARAGA
Mayor w’akarere ka Nyabihu asura stand y’IMBARAGA
umusaruro w’ibiti by’imbuto byahawe abahinzi
mu ijambo rye Umuvugizi w’IMBARAGA yagize ati: “ibikorwa umushinga wakoze n’ibikorwaremezo wubatse byose wabikorerage abahinzi kandi bizasigara ari ibyacu bityo rero biri mu nshingano zacu kubibungabunga no gusigasira uburambye bwabyo” Umuvugizi Mukuru w’Umuryango IMBARAGA bwana MUNYAKAZI Jean Paul.
yashimangiye kandi ko haba ibiti byatewe kuri site zitandukanye, ibiri muri pepiniyeri cyangwa pepiniyeri zubatswe mu turere twombi ni amahirwe twabonye kandi tutazapfusha ubusa, mu karere ka Nyabihu IP Kadahenda izakomeza ikorere muri pepiniyeri ka Kadahenda n’Istinda TWITE KU BIDUKIKIJE rizakomeza gukorera muri pepiniyeri ya Bahimba aho bafite inshingano zo kubungabunga ibiti biteye kuri sites z’aho pepiniyeri ziherereye, gukomeza kwigisha abahinzi gukunda ibiti, kubitera no kubyitaho ku buryo burambye.
IMBARAGA ntizatezuka ku gukomeza kuba hafi aya matsinda no kugerageza kuyafasha gushakira isoko ibiti bizakomeza gutuburirwamo.
Umwe mu bagenerwabikorwa ba T4FS Madamu AYINKAMIYE M.Chantal yavuze ko amaze guhugurwa n’IMBARAGA mu bijyanye no gutubura ibiti yamenye neza akamaro kabyo atangiza pepiniyeri ye itubura ibiti aho kuri ubu afite avocat 3000 harimo izigejeje igihe cyo guterwa 1000 na alnus 2000
Madamu Chantal yakomeje agirita ati: "Ndashimira IMBARAGA kuko kuva naba umunyamuryango wayo ntiyigeze itezuka kumperekeza mu rugendo rwanjye rwo gukora ubuhinzi bw’umwuga nkaba mbasha kwiyishyurira ibyangombwa by’ingenzi umuntu akenera mbikesha umwuga wanjye w’UBUHINZI" AYINKAMIYE M.Chantal, umunyamuryango w’IMBARAGA kuva muri 1990, utuye mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Karago akagari ka Kadahenda.
Nubwo mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga byagaragye ko haro abatarumva neza akamaro k’igiti bakabirandura babagara byaba kubushake cya batabishaka; abahinzi bagize amahirwe yo gukorana n’uyu mshinga biyemeje kuzigisha abandi ko ibiti bitewe mu myaka bigomba kwitabwaho hagaterwamo bike nibura 5m hagati y’igiti n’ikindi, bigakondwa kandi bigakatwa imizi igana mu murima kugira ngo itangiriza imyaka
RUGERERO Joseph Desire ni umuhinzi wahawe ibiti n’umunshinga T4FS aragira ati “Ibi biti byagiriye akamaro abaturage bashoboye kubitera kugiti cyanjye ibiti nibanzeho ni IKINYOMORO nubwo nari nsanzwe mbihinga ariko nabihingaga ku buro butari ubw’umwuga ariko maze kubona amahugurwa byatumye mbikunda kurushaho, mbifashijwemo n’IMBARAGA mpabwa ingemwe z’ibinyomoro 300 kuri ubu nkanba ndi umuhinzi w’ibinyomoro w’umwuga”
“Nzakomeza kubungabunga ibikorwa umushinga watugejejeho nubwo umushinga waba urangiye kandi nzabikangurira n’abandi kuko ndi n’umufashamyumvire mu buzima bisanzwe” Byongeweho na Bwana RUGERERO
Ibiti byatubuwe ku bufatanye na ba rwiyemezamirimo basanzwe bakora akazi ko gutubura ibiti ariko byose byatuburiwe muri za pepiniyeri z’IMBARAGA muri buri karere(Rubuavu na Nyabihu).
MUHAWENIMANA Theodomir, rwiyemezamirimo wakoranye n’umushinga yagize at: “Nakoranye n’umushinga T4FS ntubura ibiti muri pepiniyeri ya Bahimba mumkarere ka Rubavu birimo alnus, acasia, ibinyomoro, avocat na papaye de montagne. Gukorana n’IMBARAGA byamfashije kwiteza imbere kuko iri soko natsindiye ryamfashije kwikura mu bukene kandi sinjye njyenyine kuko n’abaturiye aho ibiti byatuburiwe babiboneye hafi kandi kubuntu bityo abahinzi babona imishingiriro, inkwi, ifumbire, barwanya isuri, imirire mibi ndeste n’ubukene. Abahinzi kandi bamenye kandi bumva neza gukunda igiti n’uko ubutaka bubungabungwa neza kuko bahabwa amahugurwa mbere yo guhabwa ibiti kuburyo tuzafatanya nabo tugakomereza aho umushinga wari ugejeje mu bushobozi bwacu”
abahinzi mu mahugurwa mbere yo kuzahabwa ibiti
Bwana Theodomir kandi yashishikarije abahinzi n’aborozi batabarizwa mu muryango IMBARAGA, kuyimenya no kuyigana kuri we abona ari igihombo kuba umhinzi w’umunyarwanda utabarizwa muri uyu muryango.
Umwanditsi w’Inkuru/Article:
NYIRASAFARI Dativa
Secretary and Communication Officer
Rwanda Farmers Organization "IMBARAGA"