Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi ku bufatanye n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa (FAO) bagiye gutangiza umushinga w’insina zitanga umusaruro mwinshi ugereranije n’izisanzwe.
Ni umushinga wa miriyoni 250 z’amafaranga y’u Rwanda, uzakorwa mu gihe cy’imyaka ibiri. Abahinzi bazahabwa insina za FIA 17 na FIA 25 zivugwaho kuzatanga umusaruro mwinshi uzatuma u Rwanda rurushaho kwihaza mu musaruro w’ibitoki rukaba rwanasagurira amasoko mpuzamahanga.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi igaragaza ko 23% by’ubutaka buhingwa mu Rwanda buhingwaho urutoki.
Gusa umuyobozi mukuru ushinzwe ubuhinzi muri iyo minisiteri, Charles Murekezi avuga ko kuba hari abahinzi bagihinga mu buryo bwa gakondo, bituma umusaruro uba muke, aho ku mwaka basarura toni eshanu gusa, mu gihe bakabaye basarura nibura toni 60.
Agira ati “Insina za gakondo usanga zivaho igitoki gipima hagati y’ibiro bibiri na bitanu ukaba utabona toni eshanu ku mwaka, kandi nk’inyamunyo nziza (injagi cyangwa imporogoma) ushyizemo ifumbire, ukayicira, ukayitaho ushobora kubona toni 60 kuri hegitari mu mwaka”
Uwo mushinga ku ikubitiro uzakorerwa mu mirenge imwe y’uturere twa Rwamagana, Gisagara, Muhanga, Karongi na Rubavu.
Umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa FAO mu Rwanda, Dr Guabert Gbehounou, avuga ko abazahinga ubu bwoko bushya bw’insina bizaba ngombwa ko barandura izo basanganywe, ariko ngo bizakorwa ku bwumvikane ntawe uhutajwe.
Ati “Ntabwo tuza ngo tubategeke kuzihinga. Tubanza kureba niba ushaka kuvugurura urutoki rwawe, hanyuma tukakwereka ubwoko bushya bw’insina zaguha umusaruro tugusaba guhinga, ukabikora ubyihitiyemo”
Nubwo izo nsina zitezweho gutanga umusaruro mwinshi, Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi irizeza ko nta kibazo cy’isoko ry’uwo musaruro kizavuka kuko ibitoki byo kurya n’iby’imineke bikenewe.
Charles Murekezi yemera ko hashobora kuvuka ikibazo cy’isoko ry’ibitoki bivamo inzoga, bitewe n’uko zimwe mu nganda zenga urwagwa zafunze nyuma y’uko ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge RSB kizisabye kuvugurura imikorere.
Gusa, Murekezi avuga ko MINAGRI izaganira na Minisitiri y’ubucuruzi ndetse na ba nyir’izo nganda kugira ngo icyo kibazo na cyo kibonerwe igisubizo.
Ku ikubitiro muri uyu mushinga, hazatangwa imibyare igera ku bihumbi 60 izahingwa mu turere dutanu.
Gusa FAO izawutera inkunga, yatangaje ko uretse imibyare y’insina, hazatangwa n’imbuto zitandukanye zirimo ibigori n’ibishyimbo, kugira ngo haboneke ubwoko bunyuranye bw’ibiribwa bwafasha mu kuvugurura indyo.
Source: the inspirer