Abagize itsinda ry’urubyiruko rya TWIYUBAKE Bunyunju ryo mu Karere ka Rutsiro barishimira umusaruro bamaze kugeraho uvuye mu bworozi bw’inkoko, aho kuva muri Nzeri 2025 bamaze kubona amagi 72,536 afite agaciro ka 10,880,400 Frw.
TWIYUBAKE Bunyunju ni rimwe mu matsinda y’urubyiruko akorana n’umuryango w’abahinzi n’aborozi mu Rwanda, IMBARAGA. Iri tsinda rigizwe n’abagore bakiri bato 30, bakaba bakora ubworozi bw’inkoko.
Kuri ubu, boroye inkoko 450, zitera amagi agera kuri 390 ku munsi. Abagize iri tsinda bavuga ko gukorera hamwe no gukunda umurimo ari byo byabafashije kugera kuri uyu musaruro.


