Umuhinzi n’ umworozi b’umwuga,
imbarutso y’iterambere

IMBARAGA ni Umuryango w’Abahinzi n’Aborozi bo mu Rwanda, ukora ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza n’ubukungu by’abahinzi barenga 27.300 bo mu turere 25 kuri 30 tugize u Rwanda.

Abahinzi n’aborozi.
0 +
Uturere dukoreramo
0
Imyaka tumaze dukorana n’abahinzi n’aborozi
0 +
Abafatanyabikorwa.
0

1992

Washinzwe kandi Wizerwa

Abo turibo

Umuryango w’Abahinzi
n’Aborozi bo mu Rwanda.

Umuryango w’Abahinzi n’Aborozi bo mu Rwanda, IMBARAGA, ni umuryango washinzwe n’abahinzi mu 1992.


Washinzwe ugamije gufasha abahinzi n’aborozi kuba abanyamwuga, binyuze mu kubahugura mu gukoresha uburyo bugezweho kandi butanga umusaruro mwinshi, ndetse no kubakorera ubuvugizi ku bibazo bahura na byo muri uwo mwuga.


Dukorana n’inzego za Leta, abafatanyabikorwa bo mu Rwanda n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga mu iterambere, ndetse n’imiryango itari iya Leta, mu guteza imbere umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.

Guharanira no guteza imbere Politiki zishyigikira uburenganzira bw’abahinzi n’aborozi.

Imyaka irenga 30 mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi

Kongerera Ubushobozi Abagore n’Urubyiruko mu Buhinzi n’ubworozi.

Ubuhinzi Buhangana n’Imihindagurikire y’Ikirere kandi Burambye.

Ibyibandwaho mu Bikorwa Byacu

Ibyo Dukora

Kuvugira Abahinzi no Guharanira Inyungu Zabo

Gutanga umusanzu mu iterambere no mu kuzamura abahinzi, no guharanira politiki z’ubuhinzi zirengera uburenganzira bwabo.

Umusaruro w’Ubuhinzi

Kongerera ubushobozi Abahinzi n’Aborozi, binyuze mu kubahugura, kubona inyongeramusaruro z’ubuhinzi, no guhuza abahinzi n’amasoko.

Imiyoborere myiza y’abahinzi n’aborozi

Gushishikariza no gufasha abaturage kugira uruhare mu gutanga ibitekerezo, no kugira uruhare mu bikorwa bibareba no kubaka icyizere hagati y’abahinzi, abafite aho bahuriye n’ubuhinzi n’abafatanyabikorwa mu iterambere.

Abagore n’Urubyiruko mu Buhinzi

Kongerera abagore n’urubyiruko ubushobozi binyuze mu mahugurwa, kwihangira imirimo, guteza imbere ubushobozi bwo kuyobora, no kubafasha kubona amahirwe atandukanye, kugira ngo barusheho kugira uruhare mu buhinzi burambye.

Ikirere n’Ibidukikije

Gushishikariza abahinzi gukoresha uburyo bw’ubuhinzi bufasha guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, kongera umusaruro, no kurengera ibidukikije.

Gukurikirana no Gusuzuma Umusaruro w’Ibikorwa

Dukoresha uburyo bwo gukurikirana no gusuzuma ibikorwa, dushimangira kubazwa inshingano hagamijwe kuzamura uruhare rwacu mu guteza imbere abahinzi n’aborozi n’iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi muri rusange.

Ibikorwa Byacu

Imishinga

Iri Gukorwa

SUSTAIN-RW PROJECT

IMBARAGA iri gushyira mu bikorwa umushinga "Sustainable Agriculture and Irrigation for Food Security in Rwanda (SUSTAIN-RW)" ukorerwa mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Giti.

View Project
Iri Gukorwa

YEA-R

Youth Entrepreneurship in Agriculture Rwanda (YEA-R) ni umushinga uzamara imyaka itanu, uterwa inkunga na Mastercard Foundation, ukayoborwa na SNV, ugashyirwa mu bikorwa n’IMBARAGA Farmers Organization.

View Project
Iri Gukorwa

SUSTAIN-RW PROJECT

IMBARAGA iri gushyira mu bikorwa umushinga "Sustainable Agriculture and Irrigation for Food Security in Rwanda (SUSTAIN-RW)" ukorerwa mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Giti.

View Project
Iri Gukorwa

YEA-R

Youth Entrepreneurship in Agriculture Rwanda (YEA-R) ni umushinga uzamara imyaka itanu, uterwa inkunga na Mastercard Foundation, ukayoborwa na SNV, ugashyirwa mu bikorwa n’IMBARAGA Farmers Organization.

View Project

Abafatanyabikorwa

Amashusho y’Ibikorwa

Amafoto n’Amashusho Byacu