Umuryango w’Abahinzi n’Aborozi bo mu Rwanda, washinzwe mu 1992.
Washinzwe kandi Wizerwa
Kongera ubunyamwuga bw’abahinzi n’aborozi binyuze mu kubongerera ubushobozi hagamijwe kuzamura umusaruro n’ubushobozi bwo guhangana ku isoko, no kurengera uburenganzira bwabo mu mibereho n’ubukungu binyuze mu kubakorera ubuvugizi.
Kugira abahinzi n’aborozi b’abanyamwuga bagira uruhare mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi rirambye. Kongera ubunyamwuga bw’abahinzi n’aborozi binyuze mu kubongerera ubumenyi[h1] n’ubushobozi hagamijwe kuzamura umusaruro n’ubushobozi bwo guhangana ku isoko, no kurengera uburenganzira bwabo mu mibereho n’ubukungu binyuze mu kubakorera ubuvugizi.
Guharanira inyungu n’uburenganzira by’abahinzi n’Aborozi no kubafasha kurushaho kuba abanyamwuga, binyuze mu Kubongerera ubumenyi bityo umusaruro ukiyongera, ndetse no kubafasha kugira uruhare mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi.
Twita ku kuba abagore, urubyiruko n’abantu bafite ubumuga bagira ijambo ringana, bahagararirwa kandi bakagerwaho ku buryo bungana na gahunda na serivisi byacu.
Dushyira imbere ubufatanye no gufatira hamwe ibyemezo, no gukorera hamwe kw’abahinzi n’aborozi. Imbaraga zacu zishingiye ku kwiyemeza kw’abanyamuryango barenga 27,300, bahuriza hamwe imbaraga mu kurengera inyungu z’abahinzi n’aborozi, gufashanya no guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi burambye bugamije inyungu rusange.
Dushyigikira ikoreshwa ry’uburyo bushya kandi bunoze bwo gukora ubuhinzi n’ubworozi, ubumenyi n’ikoranabuhanga biboneye, bigamije kongera umusaruro n’ubushobozi bw’abahinzi n’aborozi bwo guhangana ku isoko, no kubafasha guhuza n’impinduka n’ibikenewe mu buhinzi.
Dushyigikira uburyo burambye bwo gukora ubuhinzi n’ubworozi burengera ibidukikije, bugateza imbere imicungire iboneye y’umutungo kamere, kandi bugafasha abahinzi n’aborozi kongera ubushobozi bwo guhangana n’impinduka, hagamijwe iterambere rirambye ry’ubuhinzi n’ubworozi.
Dushyira abahinzi n’aborozi ku isonga muri gahunda, ibikorwa by’ubuvugizi n’ubufataye byacu, twibanda ku bikorwa bigamije kongera ubushobozi bwabo, kurengera inyungu zabo no guteza imbere imibereho yabo.
Dore ibyiciro by’ingenzi byaranze urugendo rw’imyaka irenga mirongo itatu rwa IMBARAGA.
Mu 2025, IMBARAGA yakomeje gushyira mu bikorwa gahunda n’imishinga y’ingenzi, harimo YEA-R, CLIMBIO, SUSTAIN-RW, na THRIVE. Izi gahunda zagambiriye guteza imbere akazi k’urubyiruko, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe binyuze muri biogaze yo mu miryango, kuzamura imibereho, gukomeza ubushobozi bwo kwihanganira imihindagurikire y’ibihe, no gushishikariza ubuhinzi burambye.
Ibyo Dukora
Kuvugira abahinzi, kurengera inyungu zabo ku rwego rw’igihugu no ku rwego mpuzamahanga, no guharanira politiki z’ubuhinzi zirengera uburenganzira bwabo.
Kongerera ubushobozi Abahinzi n’Aborozi, binyuze mu kubahugura, kubona inyongeramusaruro z’ubuhinzi, no guhuza abahinzi n’amasoko.
Gushishikariza no gufasha abaturage kugira uruhare mu gutanga ibitekerezo, no kugira uruhare mu bikorwa bibareba no kubaka icyizere hagati y’abahinzi n’aborozi i n’inzego za leta.
Kongerera abagore n’urubyiruko ubushobozi binyuze mu mahugurwa, kwihangira imirimo, guteza imbere ubushobozi bwo kuyobora, no kubafasha kubona amahirwe atandukanye, kugira ngo barusheho kugira uruhare mu buhinzi burambye.
Gushishikariza abahinzi gukoresha uburyo bw’ubuhinzi bufasha guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, kongera umusaruro, no kurengera ibidukikije.
Dukoresha uburyo bwo gukurikirana no gusuzuma ibikorwa, dushimangira kubazwa inshingano hagamijwe kuzamura uruhare rwacu mu guteza imbere abahinzi n’aborozi n’iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi muri rusange.