Amakuru

”Dufite inshingano zo kubungabunga ibidukikije binyuze mu gutera ibiti bivangwa n’imyaka. ” Trees for Food Security Project/ Rubavu & Nyabihu.

Mu inama yo ku wa 16/10/2020 yabereye I Musanze muri Cente d’Acceil UMUNEZERO Farmers yo gutegura uko ibikorwaremezo n’ibikorwa muri rusange by’umushinga T4FS bizasigasirwa igihe umushinga uzaba urangiye dore ko uzarangirana n’ukwezi kw’Ugushyingo 2020; abahinzi biyemeje kuba BANDEBEREHO mu gukunda igiti no kucyitaho.

Trees for Food Security (T4FS) ni umushinga ugamije kubungabunga ibidukikije binyuze mu gutera ibiti bivangwa n’imyaka. Ni umushinga ushyirwa mu bikorwa n’Umuryango IMBARAGA ku nkunga ya ICRAF mu turere twa Rubavu na Nyabihu.
Uyu mushinga watangiye gushyirwa mu bukorwa mu mwaka wa 2017, bimwe mu bikorwa yagejeje ku banyarwanda batuye mu turere twa Rubavu na Nyabihu ni pepiniyeri zituburirwamo ibiti muri buri karere.

I Nyabihu iyi pepiniyeri yubatse mu murenge wa Karago-akagari ka Kadahenda

I Rubavu ni mu murenge wa Nyundo- akagari ka Bahimba.

NITWE BA AMBASSADEUR MU GUFATA NEZA IBIDUKIKIJE KUKO HARI ABABYANGIRIZA BATABISHAKA, BATABIZI CG BATABYITAYEHO ARIKO NI NGOMBWA KO TWE TUBIZI TWABA ABAMBERE MU KUBISHIMANGIRA

izi pepiniyeri zatuburiwemo ibiti 443,000 , bigizwe n’ibiti ndumburabutaka bivangwa n’imyaka/agroforestry 276,172 (alnus na acasia) n’ibiti 166,828 by’imbuto zivanze/mixed fruits (ibinyomoro, papaya de montagne, na avocat).

ingemwe z’ibinyomoro
ingemwe za Alnus acuminata
ingemwe za Acasia angustisima
ingemwe za avocat